Abasirikare 8 b’u Burundi barohamye mu ruzi rwa Rusizi

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare umunani b’u Burundi baheruka kurohama batwarwa n’amazi y’uruzi rwa Rusizi, ubwo bageragezaga kurwambuka bajya muri Congo Kinshasa.

Aba basirikare barohamye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, muri Komine Buganda ho mu ntara ya Cibitoke.

Muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Congo Kinshasa aba basirikare bari bagiyeyo guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa RED-Tabara Ingabo z’u Burundi zimaze amezi arindwi zihanganye na bo.

SOS MĂ©dias Burundi yavuze ko abayihaye amakuru bayibwiye ko bariya basirikare barohamye bari mu bagize itsinda ry’abasirikare bo muri batayo ya 112 ibarizwa muri Camp Cibitoke ndetse n’abo muri Batayo ibarizwa mu ishyamba rya Rukoko.

Umwe mu baturage yavuze ko bakoze uko bashoboye ngo barokore bariya basirikare bikananirana.

Umusirikare utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko we na bagenzi be bisanze ku mupaka wa Rusizi batabwiwe Misiyo berekejemo.

Ati: “Sinshyigikiye iyi ntambara yo ku butaka bwa RDC ndetse sinemera kujya kumenera ubusa amaraso yanjye.”

Si ubwa mbere bivugwa ko hari abasirikare b’u Burundi baguye mu Rusizi bajya kurwanya RED-Tabara muri Congo.

Igisirikare cy’iki gihugu cyakora cyo cyakunze kugira aya makuru ubwiru, ndetse ntikinemera ko hari abasirikare bacyo bari muri Kivu y’Amajyepfo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *