Maroc izatiza Qatar abapolisi na ba maneko bo kuyifasha mu mutekano w’igikombe cy’Isi

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Qatar yasabye iya Maroc kuyitiza abapolisi na ba maneko bazayifasha mu kurinda umutekano w’irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizatangira mu Gushyingo 2022.

Ikinyamakuru The Africa Report cyatangaje ko iya Maroc yamaze kwemera ubu busabe, ndetse hakaba habayeho isinywa ry’amasezerano yemeza iki gikorwa.

Qatar ituwe n’abaturage batagera kuri miliyoni 3 irateganya kwakira abantu miliyoni 1.5 bazitabira iri rushanwa, bikaba ari ngombwa ko ikora ibishoboka byose ngo umutekano wabo uzabe nta makemwa, na bo ntibazabe ikibazo ku mutekano.

Ngo ni yo mpamvu yitabaje Maroc kugira ngo izayitize aba bakozi bo mu nzego z’umutekano, kubera ko abo isanganwe ari bake ugeranyije n’umubare w’abaturage ifite wongereyeho n’abo izakira muri iri rushanwa.

Irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizatangira tariki ya 21 Ugushyingo rirangire ku ya 18 Ukuboza 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *