Impuguke mu ngabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zitabiriye inama iri kubera mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Nk’uko igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC kibisobanura, iyi nama yatangiye ku wa 4 Kamena 2022, iri guhuza impuguke zihagarariye ibihugu 5 muri 7 bigize uyu muryango, ari byo: RDC, Uganda, u Burundi, Tanzania na Kenya.
Izi mpuguke zakiriwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rw’igisirikare, Lt Gen. Ndima Constant Kongba, ufite icyicaro gikuru i Goma.
Yiga ku mutwe w’ingabo uzoherezwa mu burasiazuba bwa RDC kurwanya imitwe yitwaje intwaro yanze kuzirambika, nk’uko bikubiye mu myanzuro y’inama yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bateraniye i Nairobi tariki ya 21 Mata 2022.
Muri iyi nama y’i Nairobi, ababakuru b’ibihugu basabye imitwe yitwaje intwaro yose ikorera mu burasirazuba bwa RDC kuzirambika, ikomoka mu mahanga igataha, iyo mu gihugu ikajya mu biganiro by’amahoro na Leta i Nairobi.
Hari iyemeye kujya mu biganiro, M23 ikorera muri Rutshuru yirukanwamo, indi irimo CODECO ikorera muri Ituri na Mai Mai Yakutumba ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yanga kwitabira.
Byari byitezwe ko nyuma y’ukwezi iyi nama iteranye, ingabo za EAC ari bwo zizoherezwa mu burasirazuba bwa EAC. Muri icyo gihe, buri gihugu cyasabwaga kuba gitegura ingabo kizohereza, nyuma abazikuriye bagahuriza hamwe raporo.

Gen. Ndima muri iyi nama, asobanura ko aba basirikare bahuye ngo baganire ku ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro

Aba basirikare bateraniye i Goma nyuma y’ukwezi kurenga abakuru b’ibihugu bateraniye i Nairobi


