Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko bitagishidikanywaho kuba u Rwanda rufasha umutwe wa M23; gusa avuga ko agihagaze ku gushaka imigenderanire myiza n’u Rwanda biciye mu nzira y’amahoro.
Tshisekedi yabitangaje kuri iki cyumweru, nyuma y’iminsi mike M23 isubukuye imirwano n’Ingabo za RDC muri Teritwari za Rutshuru na Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu ijambo ryatambutse kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu (RTNC), Tshisekedi yavuze ko yamye ashyira imbere “kubaka ibiraro [bihuza Abantu] mu cyimbo cy’inkuta [zibatanya]. Ku bw’ibyago, uyu munsi turi aho turi.”
Perezida Tshisekedi wari muri Congo-Brazzaville aho yagiye kubonanira na mugenzi we Denis Sassou N’guesso, yunzemo ko abaturanyi ba Congo Kinshasa badakwiye kwibeshya ko kuba iki gihugu giharanira amahoro bivuze ko ari ikinyantege nke.
Ati: “Ibyo ntibiha abaturanyi amahirwe yo kuza ngo batwendereze. Ndizera ko u Rwanda rwize iri somo, kuko uyu munsi bigaragara ko nta gushidikanya ko u Rwanda rwashyigikiye M23 ngo ize itere RDC.”
Amagambo ya Perezida Tshisekedi k’u Rwanda aje akurikira ibirego bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa bakunze kumvikana kenshi bashinja u Rwanda gufasha M23.
Igisirikare cya Congo na cyo cyakunze kugaragaza ko gifite ibimenyetso birenze kimwe byerekana ko Ingabo z’u Rwanda ziha ubufasha M23, gusa si gake u Rwanda ku ruhande rwarwo rwakunze guhakana ibi birego.
Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega, ejo ku cyumweru yemeje ko umubano w’u Rwanda na RDC urimo agatotsi, ibishimangirwa no kuba Congo yarakumiriye ku butaka bwayo ingendo za RwandAir.
Karega waganiraga na VOA, yavuze ko kuri ubu u Rwanda rugihagaze ku nama zibera i Nairobi mu rwego rw’Umuryango wa EAC, Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye; nk’inzira izagarura amahoro muri RDC.
Yasobanuye ko u Rwanda rushyigikiye ko Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya basubira mu biganiro, ibyo abategetsi b’iki gihugu badakozwa.


