Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ashobora kweguzwa muri iki cyumweru

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ashobora guhura n’ingorabahizi yo kugumana ubutegetsi vuba aha muri iki cyumweru, mu gihe abayoboke b’ishyaka rye bitegura gutora niba yakomeza kugirirwa icyizere cyo kuyobora cyangwa akacyamburwa nyuma y’amahano ya “Partygate” yatwaye umubare munini w’abaturage bari bamushyigikiye.

Ikinyamakuru Sunday Times nicyo cyatangaje ko abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi ry’aba conservateurs rya Johnson bafite intego yo gutora kuwa Gatatu niba yakomeza kugirirwa icyizere cyangwa akacyamburwa.

Igisubizo kibi cyava muri aya matora cyatuma Johnson yegura cyangwa agasaba amatora rusange, bigaha abatora amahirwe yo guhitamo ubuyobozi bushya.

Ishyaka rya Johnson rimaze iminsi mu bibazo bya politiki kuva hatangazwa ko ibiro bye byateguye ibirori byarimo inzoga ahitwa Downing Street na Whitehall mu gihe hari guma mu rugo mu gihugu hose kubera Covid-19 muri 2020 na 2021.

Nyuma ya raporo y’iperereza kuri Partygate yatanzwe mu mpera z’ukwezi gushize, Depite Stephen Hammond yagize ati: “Ntabwo nshobora kandi sinzaburanira ikitarengerwa.”

Akomeza agira ati: “Natangajwe na bagenzi banjye benshi bari bahangayikishijwe cyane n’uko bidashoboka ko Minisitiri w’intebe avuga ati: ‘Ndashaka gukomeza,’ kubera ko tudashobora gukomeza tutongeye kugirirwa icyizere na rubanda, kandi sinzi neza ko bishoboka uko ibintu bimeze ubu. ”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *