Mercedes-Benz yahamagaje imodoka hafi miliyoni zifite ikibazo muri feri

Sangiza iyi nkuru

Mercedes-Benz yatangaje ko yahamagaje imodoka zikabakaba miliyoni kubera ibibazo bishobora guterwa na sisitemu yo gufata feri.

Uruganda rukora imodoka rwo mu Budage rwavuze ko ruzavugana na ba nyir’imodoka zubatswe hagati ya 2004 na 2015.

Ubwoko bwa ML na GL bw’uruhererekane rwa SUVs ni zimwe mu zifite iki kibazo nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.

Feri z’izi modoka ngo zaba zifite icyo bita ” advanced corrosion “. Isosiyete ivuga ko imodoka 993.000 zirebwa no gusubira mu ruganda, harimo 70.000 ziri mu Budage.

Mercedes iratangira guhamagaza izi modoka ako kanya, igenzura izishobora kuba zifite ikikibazo kandi isimbuze ibice byazo nibiba ngombwa.

Muri Gashyantare, isosiyete yahamagaje imodoka zirenga miliyoni kubera inenge ya “e-Call”. Sisitemu imenyesha serivisi zihutirwa z’impanuka.

Kubera ko ikibazo cyari gifitanye isano na software, gukosora byakorwaga cyane binyuze mu gukuramo software hakoreshejwe connection isanzwe mu modoka.

Sisitemu ya eCall ni itegeko ku modoka zose zagurishijwe kuva 2018 mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *