Green Party yemeza ko ifite intwaro izatuma yegukana imyanya myinshi y’abadepite

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) riharanira demukarasi no kubungabunga ibidukikije ryemeza ko rifite intwaro izatuma ryegukana imyanya myinshi mu matora y’abadepite azaba mu mwaka utaha.

Visi Perezida wa kabiri w’iri shyaka, Gashugi LĂ©onard, yasobanuye ko iyi ntwaro ari ubuvugizi bakoreye abaturage muri iyi manda bafite imyanya ibiri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ibibazo byabo bigakemuka.

Gashugi yabitangaje ubwo ishyaka DGPR ryasozaga amahugurwa y’umunsi umwe yahuje abarihagarariye baturuka mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rubavu, yabaye ku wa 4 Kamena 2022.

Yagize ati: “Intego yacu ni ugutsinda amatora kandi tukagira abadepite benshi. Dufite abadepite 2, turashaka 8. Tuzajya mu turere twose kandi hari icyizere kubera ubuvugizi twakoze abantu benshi barabishimye. Abanyarwanda bitegure impinduka, iterambere rirambye n’imiyoborere myiza.”

Yasobanuye ko ubuvugizi bakoreye abaturage muri iyi manda burimo: gusaba ko hashyirwaho amaguriro y’abarimu, iyongezwa ry’umushahara w’abarimu no kugabanya igiciro ku birego bitangwa mu nkiko.

Nishyirimbere Patrick ukuriye urubyiruko muri DGPR mu karere ka Rubavu, na we yavuze ko bafite icyizere cyo gutsinda amatora kuko ibyo bijeje abaturage babibagejejeho. Ati: “Buriya utorwa bitewe n’ibyo wakoze mbere. Muri iyi manda ibyo twemereye abaturage, 90% byagezweho. Ubu turizera ko abaturage bazaduha amajwi menshi kugira ngo twongere dukore ibindi bagendeye ku byo twabakoreye’’.

Mu matora y’abadepite aheruka mu 2018 ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ryaje ku isonga n’amajwi 74% ayihesha imyanya 40 mu nteko. PSD yagize 9% ayihesha imyanya 5 mu nteko, PL yagize amajwi 7% ayihesha imyanya 4 mu nteko, DGPR yagize amajwi 5% ayihesha imyanya 2 mu nteko, naho PS Imberakuri igira amajwi 5% ayihesha imyanya 2 mu nteko.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Green Party yemeza ko ifite intwaro izatuma yegukana imyanya myinshi y’abadepite
    Nzabatora kabisa mbere narabapingaga ariko twese abarimu yubari inyuma

  2. Green Party yemeza ko ifite intwaro izatuma yegukana imyanya myinshi y’abadepite
    Nzabatora kabisa mbere narabapingaga ariko twese abarimu yubari inyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *