U Bwongereza burashinjwa gushaka kohereza abana badaherekejwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ibiro bya minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu w’u Bwongereza birashinjwa gushaka kohereza abana b’imyaka 16 badaraherekejwe mu Rwanda mu nkubiri ya mbere y’abasaba ubuhungiro bagomba koherezwa muri Afurika y’iburasirazuba mu mpera z’uku kwezi.

Abagiraneza bagaragaje ibyo basobanura nk ‘“uburyo buteye impungenge” bw’abana bashyirwa mu cyiciro cy’abantu bakuru n’isuzuma ry’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere mu Bwongereza, bituma abantu batinya ko bashobora kuba mu bazoherezwa mu birometero 4.500 mu Rwanda.

Umuntu umwe wavuze ko ari munsi y’imyaka 18 yashyizwe mu buroko ategereje koherezwa mu Rwanda hanyuma arekurwa mu mpera za Gicurasi, nyuma y’uko abunganizi babigizemo uruhare nk’uko iyi nkuru duksha ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza ivuga.

Abandi babiri kuri 70 basabye ubuhungiro bagaragajwe n’umuryango utabara imbabare ko bakiriye umuburo w’uko bazoherezwa vuba aha bakaba bafungiye muri gereza z’abinjira n’abasohoka bavuga ko bafite imyaka 16, ariko imyaka yabo ikaba igibwaho impaka n’ibiro bya minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu w’u Bwongereza.

Daniel Sohege, ushinzwe ubukangurambaga kuri Love146 UK, yagize ati: “Turabona abana bafite imyaka 14 basuzumwa nabi nk’abafite imyaka 23. Umubare w’abana twabonye baherutse gushyirwaho 1999 nk’itariki y’amavuko mu gihe bigaragara ko batarengeje imyaka 18 birahangayikishije cyane, kandi birashyira urubyiruko mu kaga. ”

Lauren Starkey, umukozi ushinzwe imibereho myiza muri uyu muryango utabara imbabare, yongeyeho ati: “Ntabwo bishoboka ko umuntu uwo ari we wese, cyane cyane umuntu wahuguwe mu kurengera abana, ashobora kureba abana twabonye kandi akizera ko bafite imyaka 20.”

Icyakora, ibiro bya minisitiri w’umutekano w’imbere mu Bwongereza bivuga ko “ntawe uzoherezwa niba bidatekanye cyangwa bidakwiriye kuri bo”, kandi ahakana ko abana badaherekejwe bazimurirwa muri Afurika.

Mu cyumweru gishize, minisitiri w’umutekano w’imbere mu Bwongereza, Priti Patel, yatangaje ko indege ya mbere izajyana abimukira mu Rwanda izahaguruka ku ya 14 Kamena, nubwo abanyamategeko bizera ko bitazashoboka ko bibaho kubera ibibazo by’amategeko bivuguruza iki gikorwa.

Bamwe bemeza ko itariki ya 14 Kamena yatoranyijwe gusa kubera ko izaba ije mbere y’icyumweru kimwe ngo Minisitiri w’Intebe Boris Johnson agere mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Commonwealth, aho yizera ko azagaragaza intsinzi ya gahunda ye yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *