Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 30 Gicurasi 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izirebana n’umutekano, politiki ndetse n’ubutabera.
Harimo:
Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bazoherezwa muri Angola
Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwafashe icyemezo cyo kohereza muri Angola abasirikare babiri Leta y’u Rwanda ivuga ko bashimuswe n’ingabo z’iki gihugu, FARDC.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’aho tariki ya 31 Perezida Félix Tshisekedi ahuye na João Lourenço wa Angola, bakemeranya ko aba basirikare babuze tariki ya 25 Gicurasi bagomba kurekurwa.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yatangarije umunyamakuru wa RFI ko Angola ari yo izashyikiriza aba basirikare u Rwanda.
FARDC yemeje ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda
Umuvugizi wa FARDC, Gen. Léon-Richard Kasonga, yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR utakiri ikibazo ku mutekano wa RDC n’u Rwanda ukomokamo.
Uyu musirikare mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 31 Gicurasi, yasobanuye ko FDLR yatsinzwe nka LRA yakomokaga muri Uganda, bityo itagifite ubushobozi bwo gutera u Rwanda.
Gen. Kasonga yavuze ko abarwanyi ba FDLR bagaragara mu matsinda y’abantu bari hagati ya 7, 8 cyangwa 9, bishakira ibiryo n’imiti byonyine. Ni mu gihe u Rwanda rushinja FARDC gukora n’uyu mutwe.
Karasira yavuze ko azaburana ari uko yakize uburwayi bwo mu mutwe
Karasira Aimable wabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda n’umuyobozi w’ibiganiro ku muyoboro wa YouTube yise Ukuri Mbona, yamenyesheje urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko azaburana mu mizi ari uko yakize uburwayi afite.
Mu burwayi Karasira yavuze afite nk’uko byanashimangiwe n’umunyamategeko we, Me Gatera Gashabana, harimo Diyabete, amaso n’uburwayi bwo mu mutwe.
Tariki ya 30 Gicurasi, uyu mufungwa uri muri gereza ya Nyarugenge by’agateganyo, yasobanuye ko atashakaga kujya mu rukiko, ariko abacungagereza bamutegeka kujyayo. Urubanza rwe rwarasubitswe kubera izi nzitizi yatanze.
Musanze: Umuholandi yarasenyewe
Umuholandi Hendrik Noordam Jan utuye mu mudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, tariki ya 3 Kamena yasenyewe ibikorwa yubatse mu kibanza urukiko rwemeje ko yambuye umuryango w’abantu 10.
Uyu muryango uhagarariwe na Kajyambere Silas wari umaze igihe mu nkiko n’uyu Muholandi waburanaga na wo agace k’ubutaka yatwariye mu kibanza, kandi ko atarakaguze.
Amaze gutwara aka gace, yasenye inzu ebyiri z’uyu muryango, uyu muryango urasiragira, ni bwo yahise akikizaho urukuta rurerure rw’amatafari n’inzu za ‘annex’, gusa muri Werurwe urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwamutegetse gusubiza ubutaka bw’abandi.
Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Prince Kid
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 3 Kamena rwateye utwatsi ubujurire bwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, wasabaga kurekurwa akazaburana mu mizi adafunzwe.
Umucamanza muri uru rukiko, yasobanuye ko hari impamvu zikomeye zituma Ishimwe akekwaho icyaha cyo kwaka undi ishimishamubiri, ashingiye ku butumwa yoherereje Miss Muheto Nshuti Divine, bityo agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo.
Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko Ishimwe akomeza gufungwa nyuma y’aho Miss Iradukunda Elsa we ukurikiranweho kubangamira iperereza kuri iki kirego we yarekuwe by’agateganyo.


