Mu mateka yafashwe nk’injiji itazi icyo amafaranga avuze

Sangiza iyi nkuru

N?xau ?Toma yavutse mu mwaka w’1944 apfa ku itariki ya 5 Nyakanga 2003. Ni umuturage wo muri Namibia wagaragaye bwa mbere muri filimi.

Filimi yagaragayemo yitwa The Gods Must Be Crazy, ni yo abasobanuzi bo mu Rwanda bamuhimbiyemo izina rya Sagatwa.

Uyu mugabo yari umuhinzi wibera mu mashyamba, muri iyi filime yakinnye mu 1980, yagaragazaga ubuzima bw’abantu babaga mu butayu bwa Kalahari buri mu majyepfo ya Afurika.

N?xau nk’umuntu wavaga mu bwoko bw’abantu biberaga mu mashyamba, nta bintu byinshi yari azi bibera inyuma y’byo yabonaga, ntiyari azi imyaka ye n’igihe yavukiye. Ibyakozwe byose byaragenekereje kugira ngo bamenye igihe yavukiye. Ariko yaje kumenya ibintu bishya ubwo yahuraga n’abazungu batatu bakamusaba gukina muri filimi yabo.

Ubwo yari amaze gukina muri filimi, N?xau yahawe amadorari 300 nk’igihembo, arayafata yose ayajugunya mu kirere, umuyaga urayagurukana. Ntabwo yari azi icyo amafaranga avuze n’agaciro kayo.

Abazungu baje kumusobanurira ko izi mpapuro bamuhaye zifite agaciro gakomeye, arabyumva, bamuha andi ibihumbi 500, yubakamo inzu, ashyiramo amazi n’umuriro w’amashanyarazi, agura imodoka, akodesha umushoferi umutwara kuko atifuzaga kuyiga ngo na we ajye yitwara.

Kubera kugaragara muri iyi filimi, N?xau yaramenyekanye cyane, aramamara, bituma abandi bamushaka ngo abakinire muri filimi zabo. Urugero harimo: The Gods Must Be Crazy II, Crazy Safari, Crazy Hong Kong na The God Must Be Funny in China.

Urugendo rwe muri filime rwageze ku iherezo, N?xau atangira ubworozi bw’inka, aho yatunze izigera kuri 20 gusa ntibwamuhiriye kuko zimwe muri zo zarapfuye kubera ko atari azi uburyo bugezweho bwo korora.

Nixao ubwo yari ageze mu za bukuru yahisemo kwibera umukirisitu, yafashe umwanzuro arabatizwa muri Nyakanga 2000 aba Umudiventisiti w’Umunsi wa Karindwi.

Ku itariki ya 5 Nyakanga 2003 ni bwo humvikanye inkuru y’incamugongo ko yapfuye, azize indwara y’Igituntu. Yaje gushyingurwa iruhande rw’imva y’umugore we wa kabiri. Yasize abana batandatu.

Yanditswe na Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mu mateka yafashwe nk’injiji itazi icyo amafaranga avuze
    Izinkuru z’amateka turazikunda murakoze

  2. Mu mateka yafashwe nk’injiji itazi icyo amafaranga avuze
    Izinkuru z’amateka turazikunda murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *