Kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Kamena 2022, ibiro bya Perezida Luis Abinader byatangaje ko Minisitiri w’ibidukikije muri Repubulika ya Dominikani, Orlando Jorge Mera, yarasiwe mu biro bye n’uwitwa Miguel Cruz, inshuti ye magara yari azi kuva mu bwana.
Abakozi bo muri minisiteri babwiye abanyamakuru ko bumvise byibuze amasasu arindwi avugira mu biro. Polisi yahise ibuza kwinjira mu nyubako inakoreramo na Minisiteri y’Ubukerarugendo. Bivugwa ko Cruz yafatiwe mu rusengero ruri hafi aho, ariko icyateye ubwo bwicanyi ntabwo cyahise gitangazwa.
Perezida Abinader yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro ku muryango wa Jorge kuri Twitter, yandika ati: “Mbabajwe cyane n’urupfu rw’incuti yanjye magara, minisitiri wacu, Orlando Jorge Mera.”

Minisitiri Orlando Jorge Mera wiciwe mu biro bye
Umuryango w’uwahohotewe nawo wasohoye itangazo rigira riti: “Umuryango wacu ubabariye umuntu wakoze ibi.” Wongeyeho uti: “Umwe mu murage ukomeye wa Orlando kwari ukutagira inzika.”
Abandi bayobozi benshi bo muri Dominikani nabo bashyize ubutumwa bw’akababaro ku mbuga nkoranyambaga, barimo uwahoze ari perezida Leonel Fernandez, wise nyakwigendera “umuntu ukomeye, umuntu wa rubanda ndetse wiyemeje gukorera abaturage.”
Russian Today dukesha iyi nkuru ivuga ko Visi Perezida Raquel Pena, umuvandimwe w’umugore wa Jorge, yamwibutse nk’ “umukozi udacogora n’umuntu w’umunyacyubahiro.”
Jorge yari umwe mu bagize umuryango wa politiki ukomeye kuri icyo kirwa. Yari umwe mu bashinze Ishyaka Riharanira Impinduramatwara ryitwa Modern Revolutionary Party. Yahawe inshingano za minisitiri muri Kanama 2020.
Se, Salvador Jorge Blanco, yahoze ari Perezida wa Repubulika ya Dominikani kuva mu 1982 kugeza 1986, naho mushiki we, Dilia Leticia, ni minisitiri wungirije mu buyobozi bwa Abinader.
Umuhungu wa Jorge nawe ni umunyamuryango w’Ishyaka Riharanira Impinduramatwara. Umugore wa minisitiri wishwe, Patricia Selma Villegas Garcia, ni ambasaderi wa Repubulika ya Dominikani muri Brazil.


