Leta yeretswe ko umusanzu wayo muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri utajyanye n’ibiciro biri ku isoko

Sangiza iyi nkuru

Umusanzu wa Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri ni nkeya ugereranyije n’ukuntu ibiciro by’ibiribwa byazamutse, kubw’ibyo, ikaba ikwiye kongerwa kugirango bijyane n’ibiciro biriho nk’uko byemezwa na zimwe mu mpirimbanyi n’abayobozi b’amashuri.

Ikindi kibazo gikomeye cyakomeje kugaragazwa, ni icy’ababyeyi bakennye badafite uburyo bwo kwishyura umusanzu usabwa mu kugaburira abana babo ku ishuri, bamwe mu baturage bakab basaba ko hayaho ikigega cyo gutera inkunga gahunda yo kugaburia abana kizafasha ababyeyi b’abakene.

Guverinoma y’u Rwanda itanga amafaranga 56 buri munsi ku munyeshuri, mu gihe umubyeyi atanga amafaranga 94 yo kugaburira umunyeshuri ku ishuri.

Ku wa Mbere w’icyumweru gishize ubwo humvwaga ingengo y’imari aho minisitiri w’uburinganire no guteza imbere umuryango,yagezaga kuri Komite ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo ingengo y’imari ye ya 2022/23, perezida w’ihuriro ry’abana ku rwego rw’igihugu, Elodie Octavie Akoyiremeye, yabwiye abadepite ati: “Turasaba ko umusanzu wongerwa.”

Nk’uko bigaragazwa n’incamake y’imirongo ngenderwaho muri gahunda yo kugaburiraabanyeshuri ku ishuri ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), agaciro k’ifunguro ryuzuye muri iyi gahunda ni amafaranga 150 hashingiwe ku buryo bwo kwerekana menu bwakozwe na MINEDUC n’Ishami rya Loni ryita ku Biribwa (WFP) muri 2020, na Politiki yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri.

Venuste Muhamyankaka, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Scaling Up Nutrition (SUN) Alliance, ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta ishinzwe guteza imbere imirire mu Rwanda, yatangarije The New Times ko ifunguro ry’intungamubiri z’ibanze ridashoboka ku mafaranga150, urebye ibiciro by’ibiribwa biriho ubu biri hejuru.

Muhamyankaka yavuze ko Guverinoma itanga buri munsi amafaranga 56 ku munyeshuri akaba ari make cyane ugereranije n’ibiciro by’ifunguro ryuzuye.

Ku bwe, umunyeshuri akenera ifunguro ry’ibanze rigizwe n’ifunguro ry’ibigori (Kawunga), cyangwa umuceri, ibirayi, imyumbati nk’ibitera ingufu umubiri; ibishyimbo cyangwa amashaza kuri poroteyine, n’imboga n’imbuto kugirango birinde indwara, kubw’byo kugirango babone intungamubiri zikenewe, ifunguro nk’iryo rishobora kugura amafaranga akabakaba 500.

Kugira ngo gahunda yo kugaburira neza amashuri ishyirwe mu bikorwa, yasabye ko umusanzu wa Leta mu kugaburira abanyeshuri waba amafaranga 300 ku munsi.

Harakurikira iki?

Minisitiri w’uburezi, Valentine Uwamariya yabwiye abadepite mu cyumweru gishize ubwo humvwaga ingengo y’imari ko iyi gahunda ikomeje kunozwa.

Ati: “Urebye ibibazo byugarije iyi gahunda, bisaba ko ababyeyi bagira uruhare rwabo kandi bagafatanya na Guverinoma mu kubishyira mu bikorwa”.

Hagati aho, Depite Omar Munyaneza, Perezida wa Komite ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu yavuze ko Minisiteri y’uburezi na Minisiteri y’imari n’igenamigambi ry’ubukungu byabwiye abadepite ko barimo gusuzuma uruhare rwa guverinoma muri gahunda yo kugaburira amashuri kugira ngo bijyane n’ukuri kuri ku isoko kuri ubu.

Hagati aho, mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, uzatangira ku ya 1 Nyakanga 2022, gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri izabona umugabane munini w’ingengo y’Uburezi, kuko yagenewe miliyari 42,3 z’amafaranga y’u Rwanda mu ngengo y’imari iteganijwe ya miliyari 476.5 muri 2022/23.

Habarwa abanyeshuri barenga miliyoni 3 bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye y’u Rwanda. Ubwiyongere bw’inkunga bujyanye n’igikorwa cya Guverinoma, cyatangajwe mu Gushyingo 2020, cyo kugeza gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye.

Muri iyi politiki, ishyirwa mu bikorwa ryayo ryatangiye muri Mutarama 2021, uruhare rw’ababyeyi muri gahunda ni itegeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *