Minisitiri aremeza ko ibibazo RDC irimo byose ari ingaruka zo kwakira impunzi z’Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Minisitiri w’intebe wungirije wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba na Minisitiri w’ibidukikije n’iterambere rirambye, Ève Bazaiba Masudi, yagarutse ku ngamba zinyuranye za leta ye mu guhangana n’icyo yita ubushotoranyi bw’u Rwanda, agaragaza ko ibibazo Congo irimo yabitewe no kwakira impunzi z’Abanyarwanda.

Kuva mu ntangiriro, Ève Bazaiba yemeje akomeje ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo uyu munsi ari inzirakarengane y’ubujiji bwa kimuntu bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Mata 1994 mu gihe cy’intambara yo mu Rwanda.

Ati: “Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni inzirakarengane y’ubuswa bwa muntu bwabaye mu Rwanda, hagati y’Abanyarwanda. Ni ukuvuga hagati y’Abahutu n’Abatutsi kuva mu 1994 mu gihe cya jenoside twamaganye kandi twamagana ”.

Bazaiba yibukije ko binyuze muri Operation Turquoise, igikorwa cya gisirikare cyari kiyobowe n’u Bufaransa mu Rwanda mu 1994, bihawe umugisha n’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango Mpuzamahanga wahatiye DRC kwakira impunzi z’Abanyarwanda.

Ati “Umuryango mpuzamahanga waduhatiye gushyiraho inzira y’ubutabazi binyuze muri Operation Turquoise kugira ngo bajyane abandi banyarwanda bose barwanaga hagati yabo, babazane muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugira ngo habe inzira y’amahoro yagombaga gutangira mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Turagerageza kujya muri gahunda yo gusezerera mu gisirikare, kwambura intwaro no gucyura ariko buri gihe usanga igisubizo kitakiriwe na guverinoma y’u Rwanda ngo yemere abahungu n’abakobwa babo ku butaka bwabo”.

Rero, kuri Ève Bazaiba, umuryango mpuzamahanga ntugomba gusaba DRC, ahubwo ni ugusaba u Rwanda kwakira abenegihugu barwo.

Ève Bazaiba ati “… Ntabwo rero bagomba gusaba Repubulika ya Demokarasi ya Congo kwitunganya ahubwo ni ugusaba u Rwanda kwakira abavandimwe babo. Niyo mpamvu twafashe ingamba z’agateganyo ku rwego rwa guverinoma, zirimo, guhagarika ingendo za RwandAir ndetse n’izindi ngamba nyinshi. Kandi turasaba Abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga kudafatira ibibazo hejuru. Ni ngombwa guhera mu mizi. Nababwiye ibya Operation Turquoise. Hagomba kubaho gusubira muri Operation Turquoise, ”

Byongeye kandi, yasobanuye ko ibihano byose byafashwe na DRC bigamije guhindura imyitwarire y’abzerwa ba Perezida w’u Rwanda aho kuba abaturage b’u Rwanda.

Ati: “Turasaba kandi ubukangurambaga. Ariko icyangombwa, ndakubwira uyu munsi turanyuzwe, Abanyarwanda benshi babyitwaramo mu buryo bwo gushyigikira DRC. Ikibazo ahubwo kiri ku rwego rw’abategetsi b’u Rwanda, ntabwo ari Abanyarwanda. Ahubwo ni imyitwarire y’abayobozi b’u Rwanda ”.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yakunze gushinja u Rwanda gushyigikira no gutera inkunga umutwe wa M23 ariko u Rwanda narwo ntirwhwemye kubihakana rwerekana ko ibyo ari ibibazo by’Abanyekongo bagomba kwikemurira, ahubwo rushinja Leta ya Congo gushyigikira no gukorana n’inyeshyama z’Abanyarwanda zo mu muwe wa FDLR.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *