Umwana w’imyaka 2 yishe se amurashe nyina arafungwa

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’imyaka 2 yishe se ku bw’impanuka muri Leta ya Florida, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amurashishije imbunda yari irimo amasasu ariko itarinzwe n’ababyeyi be nk’uko byatangajwe n’abayobozi kuri uyu wa Mbere.

Bageze mu rugo rw’uwarashw ku ya 26 Gicurasi hafi ya Orlando, abapolisi bamenyeshejwe n’uwabahamagaye, basanga nyina w’umwana, Marie Ayala, agerageza kugarura umugabo we, Reggie Mabry, mu buzima akanda ku mutima.

Abashinzwe umutekano babanje kwizera ko uyu musore w’imyaka 26, wapfuye nyuma gato yo kugera mu bitaro, yirashe, ariko imfura mu bana batatu babo yabwiye abashinzwe iperereza ko uwakoze icyaha ari murumuna we w’imyaka 2, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Orange, John Mina, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Imbunda yari mu gikapu Reggie Mabry yari yasize hasi maze umwana akimara kuyibona, yarashe se mu mugongo wakinaga umukino kuri mudasobwa, nk’uko inyandiko z’urukiko zivuga.

Abagize umuryango batanu, barimo umukobwa w’amezi 5, bari mu cyumba kimwe igihe ibyo byabaga nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.

Nyina yarafashwe

Umuyobozi wa polisi yavuze ko ababyeyi bombi bari barafunguwe by’agateganyo nyuma y’ibyaha byinshi byo kutita ku bana no gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu mubyeyi yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye, gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko no kurenga ku mabwiriza agenga ifungurwa ry’agateganyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *