Israel irashaka kugenzura byimazeyo ubutaka bwose bwa Palestina – Raporo ya Loni

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo yigenga y’iperereza yashyizweho n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu nyuma y’igitero cya 2021 cya Israel ku karere ka Gaza yavuze ko Israel igomba gukora ibirenze guhagarika kwigarurira ubutaka abayobozi ba Palesitine bifuza kubw’igihugu kizaza.

Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, ivuga ko “Guhagarika gutura ku ngufu byonyine bitazaba bihagije.” Irasaba ko hajyaho izindi ngamba kugira ngo Abanyepalestina bishimire uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu buryo bungana.

Nk’uko tubikesha Al Jazeera, Raporo itanga ibimenyetso byerekana ko Israel “idafite umugambi wo guhagarika kwigarurira ubutaka bwa Palestina”.

Israel ikomeje “kugenzura byimazeyo” icyo raporo yita ubutaka bwa Palestine bwigaruriwe, harimo na Yeruzalemu y’iburasirazuba, yafashwe na Israel mu ntambara yo mu 1967 nyuma ikomekwa mu ntambwe itarigeze yemerwa n’Umuryango Mpuzamahanga.

Komisiyo yavuze ko guverinoma ya Israel “yagiye ikora ku buryo ikandamiza Abanyapalestina ahubwo ikarinda Abanya-Israel batuye ku ngufu mu butaka bwabo.

Ivuga ku itegeko rya Israel ryima ubwenegihugu Abanyapalestine bashyingiranywe n’abenegihugu ba Israel, raporo ivuga ko Israel iha abenegihugu ba Palestine bo muri Israel status, uburenganzira no kurindwa n’amategeko bitandukanye n’iby’abandi.

Kugeza ubu Abanya-Israel barenga 700.000 batuye mu midugudu yo muri West Bank na Yeruzalemu y’iburasirazuba, iwabo w’Abanyapalestine barenga miliyoni eshatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *