Uganda yatangaje ko yavumbuye ububiko bwa toni miliyoni 31 z’ubutare bwa zahabu, ishobora kuvamo zahabu yuzuye neza cyangwa icyo bita “Pure Gold” igera kuri toni 320.000.
Ku munsi w’ejo, Perezida Museveni yatangaje amakuru y’ibyavumbuwe mu ijambo yagejeje ku banyagihugu, ariko atanga ibisobanuro bike, yerekana muri rusange ko amabuye y’agaciro azazanira igihugu amadolari arenga tiliyari 12 z’Amadolari nk’uko iyi nkuru dukesha Daly Monitor ivuga.
Avuga ku nganda esheshatu zitunganya zahabu zo mu gihugu, muri zo hakaba harimo Africa Gold Refinery rwo muri Entebbe Amerika yafatiye ibihano muri Werurwe kubera inkomoko ya zahabu rutunganya itemewe, Perezida Museveni yatangaje ko igihe cya Uganda cyo kohereza zahabu idatunganyije cyarangiye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ingufu n’iterambere ry’amabuye y’agaciro, Solomon Muyita, yavuze ko uduce twasanzwemo zahabu twa Uganda turimo Alupe muri Busia na Karamoja, haba mu burasirazuba bwa Uganda; Kameleng, Kisita, na Ngugo mu Karere ka Kassanda mu karere ko hagati; na Tiira muri Bushenyi, mu burengerazuba bwa Uganda.
Ingano yavumbuwe ibarirwa kuri toni miliyoni 31 za zahabu idatunganyijwe, cyangwa toni 320,158 za zahabu itunganyije, zifite agaciro ka tiriyari 12.8, nk’uko inyandiko yateguwe na minisiteri ibigaragaza.
Imibare ibaye ari impamo, ngo byaba bivuze ko ubuvumbuzi bushya bwa zahabu bwazinjiza amafaranga aruta ayitezwe kuri peteroli ikiri mu butaka mu karere ka Albertine.
Muyita yavuze ko uruganda rw’Abashinwa, Wagagai, rwakuye izina ryarwo ku mpinga y’Umusozi wa Elgon, ruteganya gucukura no gutangira gutunganya nibura ibiro 5000 bya zahabu ku munsi muri Busia mu mpera z’uyu mwaka.

6 Responses
Uganda yavumbuye mu butaka bwayo zahabu ifite agaciro ka tiliyari hafi 13 $
Aba nabo bigana akantu kose dukoze
Uganda yavumbuye mu butaka bwayo zahabu ifite agaciro ka tiliyari hafi 13 $
Nibyiza nibikirire

Ubwo ntibazavanga niyo muri DRC Operations boherejeyo ngaho ngo barikubaka imihanda muri DRC iyomihanda yinyurira mubinombe bya zahabu Ntawamenya ibi numuteguro ejo batazabaza ngo izo zahabu zavuyehe