Umunyamerikakazi yiyemereye ko ari we watoje batayo y’abagore ya Islamic State

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’Umunyamerika yemeye ko yayoboye umutwe w’indwanyi z’abagore bose bo mu mutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu muri Syria, ndetse akagira n’uruhare mu gutegura ibitero ku butaka bwa Amerika.

Allison Fluke-Ekren yemeye icyaha aregwa cyo gutanga inkunga muri iryo tsinda kandi yemera ko yahuguye abagore n’abakobwa barenga 100 gukora ubugizi bwa nabi.

Uyu mubyeyi n’umwarimukazi wahindutse umuyobozi mu mutwe w’iterabwoba, yavuye muri Amerika mu 2011, akorana n’umutwe w’iterabwoba muri Libya mbere ya Syria.

Ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 20 nakatirwa mu Kwakira.

Fluke-Ekren, 42, wahoze ari umunyeshuri mu by’ibinyabuzima akaba n’umwarimu, yagiye muri Syria kwiyunga kuri Islamic State nyuma yo kuba mu Misiri na Turkiya.

Igihe yari kumwe na Islamic State, yayoboye Khatiba Nusaybah, batayo y’abagore bose ikorera mu Mujyi wa Raqqa, muri Syria.

Abayobozi bavuga ko uruhare rwe rw’ibanze kwari ukwigisha abagore n’abana gukoresha intwaro, guhera ku mbunda za AK-47 na grenade kugeza ku makoti y’ubwiyahuzi.

Ku wa Kabiri, mu rukiko rwa Virginia, yemeye ko yatoje itsinda ry’abagore bose, ariko avuga ko atigeze agerageza kwinjiza abana muri uyu mutwe.

“Ntabwo twatoje nkana abakobwa bato,” ibi niibyo yavuze mu gihe biteganijwe ko bamwe mu bagore yatoje bazamushinja mu rubanza rwe.

Fluke-Ekren, wari uzwi nka Umm Mohammed al-Amriki, yanabaye muri Mosul muri Irak, nyuma yo kwigarurirwa n’abarwanyi ba IS.

Yiyemereye kandi kuzavuga ku bitero byibasiye Amerika, nko muri kaminuza ndetse no mu isoko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Umutangabuhamya yavuze ko “yabonaga igitero icyo ari cyo cyose kitahitanye abantu benshi nk gupfusha ubusa umutungo”.

Inyandiko zigaragaza kandi ko umugabo we wa kabiri yari umunyamuryango wa Ansar Al-Sharia, umutwe w’abarwanyi wagabye igitero ku kigo cy’Abanyamerika i Benghazi, muri Libya, mu 2012.

We n’umugabo we, nyuma waje kwicirwa mu gitero cy’indege, bateguye raporo y’ubuyobozi bw’iryo tsinda nyuma yo gusesengura inyandiko z’Amerika zavanywe mu gitero cya Benghazi.

Mu rukiko, yarize igihe yabazwaga n’umucamanza niba yemera amasezerano yo kwirega kubera umubare munini w’abana be.

Abagize umuryango we mbere basabye urukiko kumubuza kuvugana nabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *