Uwahoze ari perezida wa UEFA, Michel Platini n’uwahoze ari Perezida wa FIFA, Sepp Blatter baratangira kwitaba guhera kuri uyu wa Gatatu urukiko rwo mu Busuwisi, mu rubanza rwo kwishyura gushidikanwaho kwangije umwuga wabo muri 2015.
Urukiko mpanabyaha rwa Bellinzona rwatangije urubanza rw’Umufaransa w’imyaka 66 n’Umusuwisi w’imyaka 86 kubera “uburiganya”, “imicungire mibi”, “gukoresha nabi ikizere bagiriwe” no “kubeshya”, umwanzuro ukazafatwa ku itariki ya 8 Nyakanga.
Ubushinjacyaha bushinja abahoze ari abayobozi bombi kuba ” mu buryo butemewe n’amategeko, Michel Platini yarishyuwe miliyoni 1.8 z’amayero “. Bombi kandi baregwa mu Bufaransa ibijyanye no guha Qatar igikombe cy’Isi cya 2022.
Abacamanza bagomba kugendana n’ibihe, kuva ku ivuka mu 1998 ry’ubufatanye bwa Platini-Blatter kugeza ku guhangana hanyuma bagahita basezererwa mu mupira w’amaguru ku Isi nk’uko iyi nkuru dukesha RTBF ivuga.
Aba baregwa bombi bazashobora kwisobanura mu kibazo cyatumye bangwa mu mupira w’amaguru, mu kanya gato ubwo Michel Platini, icyo gihe wari ukuriye UEFA wakomeje kwambikwa ikamba ry’icyubahiro cya siporo, ndetse agaragara nk’uzayobora FIFA nyuma y’amahano yatumye Blatter yegura.
Ubwunganizi n’ubushinjacyaha byemeranya ku ngingo imwe: Umufaransa yagiriye inama Sepp Blatter neza hagati ya 1998 na 2002, muri manda ye ya mbere nk’umuyobozi wa FIFA, maze aba bagabo bombi basinyana amasezerano mu 1999 bemeranya guhembwa buri mwaka amafaranga 300.000 y’Amasuwisi, yishyuwe byuzuye na FIFA.
Ariko muri Mutarama 2011, “hashize imyaka irenga umunani arangije imirimo ye nk’umujyanama”, uwahoze ari kapiteni w’Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa “yasabye miliyoni 2 z’amafaranga y’u Busuwisi”, yishyuwe na FIFA bihawe umugisha na Sepp Blatter, bihagurutsa ubushinjacyaha.
Ku bushinjacyaha, ni ubwishyu “budafite ishingiro”, bwakozwe bitanyuze mu bugenzuzi bw’imbere muri FIFA.


