Umupolisi yafotowe yambaye ikariso mu mutwe ngo ifoto ye ikoreshe nk’imfashanyigisho

Sangiza iyi nkuru

Umupolisi wo ku rwego rwa Ofisiye utatangarijwe amazina wo mu gihugu cya Ireland ya ruguru yatunguye abantu ubwo yafitirwaga yambaye akenda n’imbere mu mutwe, ngo agamije kwereka abanyeshuri bo ku kigo yakoreragaho akazi ko gucunga umutekano uko amafoto akwirakwira kuri interineti kuburyo bwihuse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mupolisi wafotowe ahagararanye n’abarimu 3 bo ku kigo cy’amashuri cya Lisburn yifotoje iyi foto avuga ko ashaka kwihera abana isomo ku byerekeye itumanaho ryo ku mbuga nkoranyambaga aho usanfa abantu bahanahana amafoto y’abantu bakomeye ndetse n’asa n’asekeje mu gihe abandi bo baba bagaragaza ko bayakunze ibi bigakorwa mu gihe gito.
constable-pants
Ku ruhande rwe, yatangaje ko nta pfunwe atewe no kuba yambaye akantu gasekeje ahagararanye n’abandi bantu yakunje amaboko agamije gutanga urugero ku isomo ryari rigezweho muri ako kanya.
Ibi uyu muporlisi yabikoze ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 7 gashyantare 2o17, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe itumanaho aho buri bantu bakora mu bijyanye n’itumanaho barebaga icyo bahuriyeho bakagisangiza abandi hirya no hino ku isi. Insanganyamatsiko ikaba yaravugaga ngo”tugire impinduka, tube umwe gukoresha interineti neza.”
Uyu mupolisi yavuze koi bi byigeze gukorwa hagamijwe kureba aho ifoto izaba igeze mu gihee kingana n’imyaka 6 ishize, ariko ibi bakaba barabikoze bagamije kureba aho igomba kuba igeze mu gihe kingana n’igice cy’isaha imwe gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *