Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri iki cyumweru dusoza rwaburanishije umugabo ukurikiranweho gukubita umwana mu buryo bukabije no kumwicisha inzara.
Mu iburana rye, uregwa yaburanye yemera icyaha avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye akaba amurera wenyine nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bkuru ivuga.
Ibi ngo yagiye abikora mu bihe bitandukanye ubuyobozi bw’ibanze bukabona atari uguhana umwana gusa, bukamutumira mu nama zitandukanye bakabimubuza, akavuga ko agiye kubireka ariko akobyongera.
Icyo cyaha cyo guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye nikiramuka kimuhamye , azahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) hashingiwe ku ngingo ya 28 Y’ Itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa ku itariki ya 27 Kamena 2022.


