Australia yishyuye u Bufaransa asaga miliyoni 500 z’Amayero y’indishyi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, Australia yashyize ahagaragara amasezerano y’indishyi yagiranye na sosiyete ikora ubwato bw’intambara bugendera munsi y’amazi y’Abafaransa yitwa Naval Group, birangiza amakimbirane y’amasezerano yateje umwuka mubi hagati ya Canberra na Paris mu gihe cy’umwaka.

Minisitiri w’intebe wa Australia, Anthony Albanese, yatangaje ko uruganda rw’Abafaransa rwemeye indishyi ingana na miliyoni 555 z’Ama-Euro kugirango Australia isese amasezerano y’imyaka icumi y’amamiliyari y’amadorari yo kugurisha Australia amato yavuzwe haruguru.

Gukemura amakimbirane bishyize umurongo ku bibazo byari byavutse hagati y’ibihugu byombi ndetse bikaba byarashoboraga no kugira ingaruka ku masezerano y’ubucuruzi hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U.) na Australia.

Minisitiri w’ingabo w’u Bufaransa, Sebastien Lecornu, yagize ati: “Biratwemerera guhindura ipaji mu mibanire yacu na Australia no kureba ejo hazaza.”

Albanese byavuze ko vuba aha azajya mu Bufaransa kugira ngo agarure umubano wari wajemo igitotsi kubera ayo masezerano nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Guhangana kwatangiye muri Nzeri 2021, ubwo Minisitiri w’Intebe w’icyo gihe wa Austraia, Scott Morrison, mu buryo butunguranye yasesaga amasezerano y’igihe kirekire bari bafitanye n’uruganda rushyigikiwe na Leta y’u Bufaransa rwagombaga kububakira amato asaga 10 y’intambara agendera munsi y’amazi azwi nka Submarines ariko akoreshwa na mazutu.

Yatunguye kandi Paris ahishura ibiganiro barimo rwihishwa yo kugura amato nk’ayo akoreshwa n’ingufu za kirimbuzi yo muri Amerika cyangwa mu Bwongereza.

Iki cyemezo cyarakaje Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, washinjaga ku mugaragaro Morrison kueshya ndetse ahamagaza ambasaderi w’u Bufaransa muri Australia mu rwego rwo kugaragaza uburakari bwabo.

Umubano wari ukonje kugeza muri Gicurasi ubwo Australia yatoraga Minisitiri w’Intebe mushya, Anthony Albanese.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *