Kuri uyu wa Gatandatu itariki ya 11 Kamena, Guverinoma y’intara ya Kivu y’Amajyepfo yabujije gucuruza inyama zituruka mu Rwanda no mu Burundi. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko u Burundi butangaje ku mugaragaro ko inka zabwo zibasiwe n’icyorezo cya Rift Valley gituma amatungo ava amaraso mu mazuru.
Umuyobozi w’ishami ry’intara rishinzwe uburobyi, ubuhinzi n’ubworozi, veterineri Vincent Muhigirwa Sangwa ati: “Guverinoma ya Repubulika y’u Burundi yamaze kugira icyo itangaza. Niyo mpamvu twashatse gukangurira abaturage. Mu ngamba twafashe, mbere na mbere kubuza kwinjiza inyama ziva mu bihugu duturanye, kubera ko tutazi uburyo izo nyamaswa zishwemo “.
Ku bwe, kuri iki cyiciro biragoye kwemeza ubu burwayi bwa mbere muri Kivu y’Amajyepfo.
Icyakora, akomeza avuga ko ibyo bitabuza abayobozi b’intara gufata ingamba zo gukumira ko indwara ikwirakwizwa muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko iyi nkuru dukesha Raio Okapi ivuga.
Ati: “Ni indwara idashobora kwandura hagati y’abantu, yandura hagati y’abantu n’inyamaswa… Kubera ko ari indwara iterwa na virusi, nta muti uhari, tugomba kwirinda gusa “.
Ku bwe, agace gakekwamo iyi ndwara bita agace kamaze kwibasirwa cyangwa agace gakurikiranwa. Udusigaye ni uturere two kugenzura.
Muhigirwa yatanze inama agira ati: “Abaganga b’amatungo bagomba kubimenyeshwa, aborozi na bo bakeneye kureba niba hari ikibazo bakabimenyesha serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo ziri hafi.”


