gettyimages-941357900-1533141239.jpg

Abasirikare ba Ukraine bagize batayo ya Azov bakunze kwitwa Aba-Nazi bashya ni bantu ki?

Sangiza iyi nkuru

Ibi byabaye urwitwazo rukomeye ku bashyigikiye intambara y’u Burusiya muri Ukraine: bemeza ko igisirikare cya Ukraine kigizwe n’Abanazi bashya. Mu gihe Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yashimangiye ko igitero cye kigamije kurandura ubu-Nazi bushya muri Ukraine, abakoresha interineti benshi muri ibi byumweru bakomeje gukwirakwiza amafoto y’abasirikare ba Ukraine bafite ibimenyetso by’Abanazi bo mu mutwe wa Azov. Bavuga ko mu gushyigikira Ukraine mu buryo bwa gisirikare, ibihugu by’iburengerazuba bikomeje guha intwaro intagondwa.

Ariko se ni iyihe nkomoko y’uyu mutwe wa Azov urwanya uyu munsi ibitero by’u Burusiya mu mijyi myinshi y’igihugu? Ni irihe sano ufitanye n’abandi basirikare ba Ukraine? Abasirikare bawugize bose bakwiye kwitwa “Aba-Nazi bashya”?

Ku ikubitiro yari batayo y’abakorerabushake b’Aba-Nazi bashya barwanyaga abashyigikiye u Burusiya muri Donbass

Igihe intambara yatangiraga i Donbass muri Mata 2014, ingabo za Ukraine zari zatatanye kandi guverinoma yatinyaga gutakaza ubwo butaka ku Burusiya, nk’uko byari byagenze mu kwezi kwabanje muri Crimea. Mu kurwanya abashakaga kwitandukanya n’igihugu bashyigikiwe n’u Burusiya, guverinoma yemeye batayo y’abakorerabushake bigenga mu kurwana. Imitwe myinshi yitwara gisirikare yaravutse.

gettyimages-941357900-1533141239.jpg

Muri yo, dusangamo “Black Corps”, yaje gufata izina rya “Batayo ya Azov” yerekeza ku nyanja ihana imbibi na Crimée no mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Ukraine. Ni itsinda ry’abakorerabushake magana bafite ibitekerezo byo gukunda igihugu cyane ndetse n’iby’Ubu-Nazi bushya, bamwe muri bo bakaba “bakomoka mu bagizi ba nabi n’imitwe yitwara gisirikare, nk’uko bisobanurwa na Adrien Nonjon, umushakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe indimi n’umuco (Inalco), inzobere mu buhezanguni hamwe no gukunda igihugu cyane muri Ukraine.

Andreï Biletski ukomoka Kharkiv, ari nawe washinze batayo, yayoboraga ishyaka rigendera ku ngengabitekerezo yo kwanga abanyamahanga, Abayahudi n’ivangura rishingiye ku moko ryitwa Assemblée sociale-nationale (SNA). Azov ikoresha ibimenyetso bifitanye isano n’Ubu-Nazi nk’ibya SNA nk’uko iyi nkuru dukesha Le Monde ivuga.

azov-22032022.jpg

Ikirangantego cyayo, kirimo ikirura kiributsa cyane ikirangantego cya batayo y’Aba-Nazi izwi nka SS yatangiye ifite inshingano zo kurinda Hitler. Ikindi kimenyetso yabo kizwi ku Ba-Nazi, ni “izuba ry’umukara” cyerekana umusaraba wa swastika uzengurutswe n’imirasire myinshi nacyo kigaragara ku kirango cya batayo.

Kuri interineti, amafoto asangizwa buri gihe n’abaharanira inyungu z’u Burusiya bifuza gutesha agaciro ingabo za Ukraine, nk’iyo mu mwaka wa 2017 , aho umugabo yifotoje afite Kalashnikov ku kuboko, imbere y’amabendera menshi, harimo irya Azov n’irya ba-Nazi mu mabara ya Ukraine. Indi, yo mu mwaka wa 2015 nk’uko bitangazwa na Liberation, yerekana itsinda ry’abagabo bakikije ifoto ya Adolf Hitler, umwe muri bo yambaye t-shirt ya Azov.

Muri Kamena 2014, abagabo bo muri batayo ya Azov bagize uruhare mu rugamba rwatumye ingabo za Ukraine zongera kwigarurira Mariupol, umujyi munini w’icyambu muri Donetsk, mu burasirazuba bw’igihugu. Iyi ntsinzi yo kurwanya abashaka kwitandukanya na Ukraine bashyigikiwe n’Abarusiya bashyigikiwe na Moscou yatumye abagize iyi batayo bagira ishusho y’intwari mu maso y’abaturage ba Ukraine.

ap20074424743932-e1651659045985.jpg

Umutwe w’ingabo z’igihugu kuva mu Gushyingo 2014

Amasezerano ya Minsk I, muri Nzeri 2014, ateganya cyane cyane “gukomeza kuva mu ku butaka bwa Ukraine kw’imitwe yitwaje intwaro itemewe n’ibikoresho bya gisirikare, ndetse n’abarwanyi n’abacanshuro badasanzwe”.

Batayo ubwo yari ifite amahitamo hagati yo kwinjira mu ngabo z’igihugu cya Ukraine cyangwa gusenyuka. Mu Gushyingo 2014, batayo ya Azov yabaye imwe mu zigize Igisirikare cya Ukraine zishinzwe kurinda igihugu igengwa na minisiteri y’umutekano w’igihugu.

Adrien Nonjon ati: “Byabemereye kwishyira ukizana, gushaka abantu benshi no kubona intwaro zigezweho. Wahindutse umutwe w’indashyikirwa mu ngabo z’igihugu. ”

Abanya-Ukraine barakuruwe, abarwanyi b’abanyamahanga (Abanya Georgia, Abarusiya, Abanya-Belarus ndetse n’Abafaransa bake) bongera umubare w’abasirikare b’uyu mutwe bava muri magana wari ufite igihe washingwaga bagera ku 2500 mu mpera za 2017, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Spiegel buvuga.

Abasirikare ba Azov bazwiho gukomera, kandi ibyaha bimwe na bimwe by’intambara byabereye i Donbass (iyicarubozo, gufata ku ngufu) babyitiriwe mu 2016 muri raporo z’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’iza Amnesty International na Human Rights Watch.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *