Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, yijeje gukaza umutekano mu karere nyuma yo kwiyongera kw’amakimbirane mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ubwo yaganiraga n’abaturage baturiye umupaka kuri Stade Umuganda nyuma y’umuganda ngarukakwezi wo kuwa Gatandatu ushize, Guverineri Habitegeko yavuze ko hari ingamba zafashwe zo kwizera ko intara itazaba ubwinjiriro bw’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ni mu gihe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hakomeje kuba isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR kuri ubu bivgwa ko irimo gufatanya n’igisirikare cya Congo, FARDC, mu kurwanya umutwe wa M23.
U Rwanda ariko rwo rwiyemeje gukomeza kubumbatira umutekano warwo nk’uko Guverneri Habitegeko yavuze.
Ati “Umutekano w’igihugu cyacu ntunyeganyezwa kubera ko ari ishingiro ry’iterambere ry’igihugu cyacu. Twese dufite inshingano zo kuwubumbatira ku bwacu n’abazadukomokaho,”
Guverineri Habitegeko yakomeje asaba abagize FDLR gushyira intwaro hasi bagataha mu gihugu cyabo bagafatanya n’abandi kugiteza imbere.
Intara y’Iburengerazuba ihana imbibi n’u Burundi uhereye mu majyepfo na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu buregerazuba, aho Guverineri yizeza gukomeza umutekano usesuye.
Mu myaka yashize, FDLR n’indi mitwe irwanya ubutegetsi byakunze gucengera mu Rwanda binyuze cyane cyane mu turere twa Rubavu na Rusizi.


