Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga kutakira ikirego aregwamo kuba yarerekanye inzozi ze kuba perezida igihe yizihizaga isabukuru y’imyaka 48, nyamara akiri umusirikare mukuru, kugira ngo azasimbure se, Perezida Museveni, umaze imyaka hafi mirongo ine ku butegetsi.
Mu gisubizo cyabo cyo ku ya 19 Gicurasi ku cyifuzo cyo gukurikiranwa cyatanzwe n’umunyamategeko Gawaya Tegulle, Gen Muhoozi, umujyanama wa leta mu by’amategeko (AG) n’umugaba mukuru w’ingabo za UPDF (CDF) bavuze ko icyifuzo cyo kubakurikirana cyashyikirijwe urukiko rutari rwo kuko bidasaba gusobanura itegeko nshinga.
Ubwunganizi bwabo bugira buti: “Abaregwa (Muhoozi, AG na CDF), bazavuga ko iki cyifuzo kidafite ishingiro… mu gihe kitazamura ikibazo na kimwe cyo gusobanura itegeko nshinga kandi bazasaba ko cyakurwaho …”
Byongeye kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga, Gen Muhoozi hamwe n’itsinda bareganwa bavuga ko isabukuru y’imyaka 48 yizihije itanyuranyije n’Itegeko Nshinga.
“Mu gusubiza… ..ku cyifuzo, abaregwa bavuga ko ibikorwa bivugwa ko uregwa wa 1 (Gen Muhoozi) byo kwizihiza isabukuru y’amavuko bitanyuranyije n’ingingo ya 2,3, 208 (2), 209 , na 210 y’itegeko nshinga, ”
Mu kirego cye cyatanzwe mu ntangiriro za Gicurasi, umunyamategeko Tegulle yavuze ko ibikorwa bya Gen Muhoozi birimo kwizihiza isabukuru y’amavuko ku rwego rw’igihugu ndetse n’akarere no gutangaza ibya politiki muri rusange ndetse no kwiyamamaza nka perezida cyane cyane binyuze kuri twitter ye, @MK, binyuranyije n’ingingo ya 208 (2) y’Itegeko Nshinga iteganya ko UPDF itagomba kugira uruhande ibogamiraho.
Yagize ati: “Nka ofisiye ukorera UPDF, ubazwa wa 1 (Gen Muhoozi) yakoze mu buryo budahwitse, butarimo imyitwarire myiza, nta guhanwa, yarenze ku mahame agenga imyitwarire y’ingabo “.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda nawe yarezwe kuba yarananiwe kugira inama cyangwa kuburira Gen Muhoozi ku bijyanye n’imiterere idashidikanywaho y’ibikorwa bye.
Ikibazo cy’Umujyanama wa leta mu by’amategeko
Ikindi mu kwiregura kwabo, bavuga ko bitari bikenewe ko umujyanama wa leta mu by’amategeko atanga igitekerezo cye mu by’amategeko kubera ko ibikorwa byo kwizihiza isabukuru byakozwe na Gen Muhoozi bitanyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Gen Muhoozi yavuze kandi mu kwiregura kwe ko urega nta kimenyetso yatanze cyerekana ko ibikorwa bye byatumye habaho ubwumvikane bucye no gutakarizwa icyizere na rubanda muri UPDF.
Tegulle yari yavuze ko kuba umujyanama wa leta mu by’amategeko yarananiwe gutanga inama no kwereka Gen Muhoozi, ko ibikorwa bye bigaragara ko binyuranyije n’itegeko nshinga ari ukwirengagiza inshingano ze.
Uwareze avuga ko ibintu binyuranyije n’itegeko nshinga byabaye mu kwizihiza isabukuru ya Gen Muhoozi kubera ko gusa ari umuhungu wa Perezida Museveni kandi akaba adashobora guhamagarwa ngo asubizwe ku murongo.


