U Bushinwa: Ibitaro byanduje abasaga 60 Virusi y’agakoko gatera SIDA biganjemo abana

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cy’u Bushinwa, ibitaro bya kijyambere biherereye mu mujyi wa Hangzhou byemeye ko byanduje Virusi ya SIDA abantu basaga 60 biganjemo abana kubera gukoresha nabi ibikoresho byifashishwa mu kwita ku bagore babyara bibagoye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bitaro bivuga ko byakoresheje ibi bikoresho kandi byari byamaze gukoreshwa bityo bikaba byakagombye kuba byatawe kuko byari byarangije akazi kabyo, abaganga bakaba barabikoresheje bwa kabiri batabanje kubikorera isuku bityo bikanduza abandi barwayi.
Ibi bibaye ku nshuro ya kabiri muri iki gihugu nyuma y’uko mu mwaka w’1990, abarwayi babarirwa mu bihumbi banduye Virusi itera SIDA bazira amaraso yagurishijwe adapimye ndetse adakoreye isuku ihagije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *