U Burusiya buravuga ko Ukraine n’u Burayi birebye nabi byasenyuka

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Viacheslav Volodin, yakangishije ko niba igitekerezo cy’uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Pologne, Radoslaw Sikorski, cyo guha Ukraine intwaro za kirimbuzi gishyizwe mu bikorwa, amakimbirane arimo intwaro za kirimbuzi ashobora gusenya umugabane w’u Burayi.

“Sikorski arateza amakimbirane ya kirimbuzi hagati mu Burayi. Ntabwo atekereza ku hazaza ha Ukraine cyangwa se ejo hazaza ha Pologne. Mu gihe ibyifuzo bye byashyirwa mu bikorwa, ibyo bihugu bizarangiza kubaho, kimwe n’u Burayi.

Sikorski n’abandi nkawe ni byo bituma Ukraine itagomba kwigobotora ingengabitekerezo y’Abanazi gusa ahubwo no kwamburwa gisirikare, kugira ngo igihugu kitagira intwaro za kirimbuzi. ”

Volodin kandi nk’uko tubikesha ikinyamakuru Newsweek, yavuze ko abadepite nka Sikorski bazateza ibibazo byinshi mu Burayi. Radoslaw Sikorski akaba kuri ubu ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya E.U.

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya akaba yatanze inama ko uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne yakwamburwa manda ye, agahatirwa kwisuzumisha mu mutwe no gufungirwa mu nzu ye.

Ukraine isanzwe ari igihugu kitarangwamo intwaro za kirimbuzi, kuko cyatanze ku bushake ibisasu byacyo byose bya kirimbuzi cyari gifite nk’uko nyuma y’amasezerano y’i Budapest yashyizweho umukono mu 1994. Ni amasezerano yari yemej ubusugire bwa Ukraine n’imipaka yayo. U Burusiya bwari bumwe mu bishingizi.

Radoslaw Sikorski, wungirije ukuriye Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi akaba yarahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Pologne, yatanze igitekerezo cyo guha Ukraine intwaro za kirimbuzi.

Yavuze ko u Burusiya bwarenze ku masezerano y’i Budapest bwanga kubahiriza ubusugire bwa Ukraine, bityo intwaro za kirimbuzi zikaba zigomba gusubizwa i Kyiv, nubwo Abanya Ukraine bazikuyeho ku bushake.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *