Igihugu cy’u Burusiya kiri mu ntambara muri Ukraine, cyatangaje ko imfashanyo cyageneye u Burundi igizwe na lisansi, ifumbire mvaruganda n’imiti iri mu nzira yerekeza muri iki gihugu. Ni imfashanyo u Burusiya bwari bwijeje u Burundi mu kwezi gushize.
Ambasaderi w’u Burusiya mu Burundi, Valéry Mikhaylov, yatangaje kuri uyu wa Mbere ko igihugu cye kirimo gushaka izindi nshuti ku migabane itandukanye kubera ko kitakibanye neza n’Abanyaburayi n’Abanyamerika.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ambasaderi Valéry Mikhaylov, yavuze ko muri urwo rwego, imfashanyo irimo lisansi iri mu nzira iva mu Burusiya yerekeza mu Burundi.
Yagize ati “ Ku bijyanye n’imiti myinshi kandi y’ubwoko butandukanye twohereje, ibiganiro hagati y’impuguke zacu n’izo muri minisitiri y’ubuzima mu Burundi birakomeje kugirango izahagere neza kandi nibiba ngombwa hazaze n’indi. Ndetse impuguke zacu zizagera inaha vuba. Turashaka no kuzahita dushinga hano n’ikigo cyo gupimiramo imiti n’indwara zitandukanye kugirango izo mbogamizi z’inzira ntizizongere kubaho. N’ibyerekeye lisansi ni nk’uko. Nicyo kimwe n’ifumbire mvaruganda. Byose bizagera inaha neza, Abanyaburayi badufatiye ibihano bari biteze ko bahungabanyije inzira zose ariko baribeshye kuko umuti w’icyo kibazo warabonetse.”
Ntabwo hatangajwe ingano ya lisansi, ifumbire mvaruganda n’imiti u Burusiya bwohereje, ariko ambasaderi wabwo mu Burundi yavuze ko bingana n’ibyo u Burundi bwasabye kugirango bwikenure nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga.
Igihugu cy’u Burusiya kikaba cyarafatiwe ibihano by’ubukungu n’ibihugu by’ibihangange byo mu burengerazuba bw’Isi kubera ibitero cyagabye muri Ukraine guhera muri Gashyantare.
Hagati aho, umwe mu bakurikirana ibijyanye n’imibanire hagati y’ibihugu, Gervais Niyibigira, avuga ko uyu mubano w’u Burundi n’u Burusiya ushobora gusubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa n’u Burundi mu kugerageza kongera kubyutsa umubano hagati yabwo n’u Burayi.



2 Responses
Imfashanyo irimo lisansi n’imiti iri mu nzira iva mu Burusiya yerekeza mu Burundi
Twebwe iyo mfashanyo I Burundi ntayo dukeneye kuko twarikukiye
Imfashanyo irimo lisansi n’imiti iri mu nzira iva mu Burusiya yerekeza mu Burundi
Twebwe iyo mfashanyo I Burundi ntayo dukeneye kuko twarikukiye