Mozambique: Abantu barindwi barimo bane baciwe imitwe bishwe n’ibyihebe

Sangiza iyi nkuru

Byibuze abantu barindwi barimo bane baciwe imitwe biciwe mu bitero biheruka by’ibyihebe mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Mozambique, aho ubu bugizi bwa nabi bwibasiye noneho ibice ubundi butabagamo, bikaba byateye abaturage kongera guhunga ku bwinshi.

Nk’uko byatangajwe na Loni ndetse n’Umuryango Save The Children kuwa Kabiri, byibuze abantu 10,000 bataye ingo zabo mu gihe cy’icyumweru gishize. Iki gihugu kikaba kiri mu bibazo by’umutekano kuva mu 2017 biterwa n’inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam, abagera ku 4,000 bakaba bamaze kuhasiga ubuzima nk’uko byemezwa na Acled, ndetse abantu 800,000 muri rusange bakaba baravanwe mu byabo.

Iyi nkuru dukesha Africanews iravuga ko imitwe y’aba jihadistes ikigaragara mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Intara ya Cabo Delgado ikungahaye ku mutungo kamere, hafi y’umupaka na Tanzania.

Ariko, ngo mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena, aba bongereye ibitero ahagana mu majyepfo mu Karere ka Ancuabe, mu birometero nka 45 uvuye mu Mujyi wa Pemba, umurwa mukuru wa Cabo Delgado. Ni akarere Save The Children yemeza ko ubu gatekanye nyuma yo kubohozwa n’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe gufasha Mozambique.

Uyu muryango rero wavuze ko “abantu byibuze bane baciwe imitwe mu bitero biheruka, bya mbere muri aka karere,”

Abaturage bahunze nibo bemeje uko gucibwa imitwe, ifatwa ku ngufu, gutwika amazu no gushimutwa.

Umwe mu babibonye witwa Amido Pereira uvuga ko yahunganye n’umuryango we yagize ati “ Nabonye umugore ufashe umutwe w’umugabo we mu maboko. Ubwo twabonaga ibyo, buri wese yahunze,”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mozambique: Abantu barindwi barimo bane baciwe imitwe bishwe n’ibyihebe
    Ngo abantu barindwi harimo bane?! Ibyo se bisobanuye iki wamwanditsi we?!

  2. Mozambique: Abantu barindwi barimo bane baciwe imitwe bishwe n’ibyihebe
    Ngo abantu barindwi harimo bane?! Ibyo se bisobanuye iki wamwanditsi we?!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *