hal-amca.jpg

Amafoto: Ihere ijisho indege 9 z’indwanyi z’ahazaza zirimo gukorwa

Sangiza iyi nkuru

Bajya bavuga ngo ejo hazaza ni ubu, cyane cyane mu Isi y’indege, ari yo mpamvu bidakwiye kudutangaza ko indege z’intambara z’igihe kizaza zamaze gutangira gukoranwa imbaraga nyinshi n’ubushobozi tutapfa guhita dusobanukirwa cyangwa tutanatekereza.

Izi nizo ndege z’indwanyi icyenda z’Igisekuru cya gatandatu kuri ubu zirimo gukorwa n’ibihugu bitandukanye

1. HAL AMCA (India)

hal-amca.jpg

AMCA ni indege y’indwanyi y’igisekuru cya gatanu y’Igisirikare cyo mu kirere cy’u Buhinde irimo guhabwa ubushobozi bw’indege z’igisekuru cya gatandatu.

Ubushakashatsi bw’ibanze bwararangiye kandi biteganyijwe ko iyi ndege izamurikwa mu 2024 mu gihe igerageza rya bere riteganyijwe mu 2025.

Biteganijwe ko AMC izaba ipima uburebure bwa metero 17 z’uburebure, ikabasha kugera ku muvuduko ukubye inshuro 2.15 uw’ijwi cyangwa kilometero 2654.82 mu isaha kandi ikaba itwaje imbunda zitandukanye, harimo ibisasu biyobowe na laser, imbunda ya 23mm GSh-23 cannon na misile z’ubwko butandukanye.

2. Mitsubishi F-X (Japan)

mitsubishi_f-x.jpg

Iyi ndege y’indwanyi y’Igisirikare cy’u Buyapani iracyarimo gukorwa nyua y’aho hatangajwe ikorwa ryazo muri Nyakanga 2020. Biteganyijwe ko iya mbere izaba yabonetse muri 2024, mu gihe igeragezwa rizakorwa m 2028 kandi nibigenda neza zitangire gukorwa ku bwinshi mu 2031.

F-X izaba ari indege ifite ubushobzi bwo kudapfa kugaragara kuri radar, kandi bamwe bemeza ko ishoora kuzaba iruta indege za F-22 mu bunini.

3. MiG-41 (Russia)

mig-41.jpg

MiG-41 irimo gukorwa n’uruganda Mikoyan rwo mu Burusiya birakekwa ko aza ari indege iteye imbere yo mu gisekuru cya gatanu cyangwa icya gatandatu, izaba ifite ubushobozi bwo kutagaragara kuri radar ndetse n’ubushbozi bw’umuvuduko ukubye inshuro 4 umuvuduko w’ijwi cyangwa ibilometero 4939.2 mu isaha.

Igishushanyo cya MiG-41 cyamaze gukorwa mu 2019, igeragezwa rikorwa muri 2020, mu gihe biteganyijwe ko zitangira gukorwa ku bwinshi mu 2025.

4. Future Combat Air System (EU)

future_combat_air_system_eu_.jpg

FCAS ni indege z’indwanyi y’Igisekuru cya gatandatu zirimo gukorerwa ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Zirimo kubakwa n’uruganda rwa Airbus ku nkunga y’ibihugu by’u Budage, u Bufaransa na Espagne kandi hazaba harimo izitwarwa n’abapilote n’izitagira abapilote.

Gahunda yatangiye mu 2017, Dassault Aviation yo mu Bufaransa na Airbus bitangazwa nk’abafatanyabikorwa muri uyu mushinga mu 2018, nyuma byiyungwaho na Safran na MTU mu 2019, naho mu 2020 Komite ishinze ingengo y’imari y’u Budage yemezwa icyiciro cya mbere cy’ubushakashati n’ikorwa. Gusa, biteganyijwe ko izi ndege zitazatangira gukoreshwa mbere ya 2040.

5. F/-XX (USA)

fa-xx.jpg

Ingabo zirwanira mu kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihora imbere mu ikoranabuhanga ry’indege, kandi ibi ni ko bimeze hano, kuko ziyoboye isiganwa ry’indege z’indwanyi z’igisekuru cya gatandatu. Biteganijwe ko umunsi umwe F / X-XX izasimbura zimwe mu ndege z’intambara zikoreshwa ubu muri Amerika.

6. Tempest (UK)

Iyi ndege y’intambara yo mu gisekuru cya gatandatu y’ingabo zirwanira mu kirere mu Bwongereza inashishikaje ibihugu bya Suede n’u Butaliyani. Biteganijwe ko zizashyirwa ahagaragara muri 2035, ariko zikaba zaratangiye kugira ingaruka ku mifuka y’Abongereza kuri ubu. Muri 2018, byavuzwe ko mu mwaka wa 2025 hazakoreshwa miliyari ebyiri z’amapound muri uyu mushinga.

tempest.jpg

Ariko, hariho impaka z’ubukungu zishyigikira Tempest nk’uko iki cyegeranyo dukesha Aerocorner.com ikomeza ivuga. Itsinda riri gukora kuri izi ndege ryemeza ko zishobora gufasha urwego rwinganda, risezeranya kwinjiza miliyari 25 z’ama pound mu bukungu bw’u Bwongereza no gutanga imirimo igera ku 20.000 ku mwaka kuva mu 2026 kugeza mu 2050.

Tempest izaba ifite ubushobozi bwo kugenzura za drones, ukoresha ikoranabuhanga ry’ahazaza no kugera makuru y’Isi azafasha abapilote bazo kumva neza Isi n’ibipimo bibakikije.

7. J-XX (China)

j-xx1.jpg

Niba hari igihugu gishobora guhatira Igisirikare cyo mu Kirere ya Amerika (USAF) gukoresha amafaranga yacyo menshi mu bijyanye no kugira ubuhangange mu kirere, ni u Bushinwa. Uyu mushinga uracyari mu byiciro bya mbere kandi Leta y’u Bushinwa isanzwe ivugwaho cyane guhisha imishinga mishya ya gisirikare bivuze ko hatazwi byinshi kuri iyi ndege y’indwanyi y’igisekuru cya gatandatu buteganya gukora.

Ibyo ari byo byose ariko, ngo J-XX yitezweho kuzasimbura J-20 na J-31, zombi zikaba ari amabanga kandi arinzwe cyane.

8. I3 (Japan)

i3-2.jpg

I3 iracyari mu ntangiriro z’ikorwa ku Gisirikare cy’u Buyapani. Bitekerezwa ko izasimbura F-2 Fighter, kandi iri mu rwego rw’igerageza rinini ry’ingabo z’u Buyapani rigamije guteza imbere igisirikare cyabwo nk’uko abaturanyi babwo, u Burusiya n’u Bushinwa biri kubigenza.

9. T-5 Trainer (Taiwan)

t-5_trainer.jpg

Nubwo mu buryo bwa tekiniki byanze bikunze idashyirwa mu rwego rw’indege z’igisekuru cya gatandatu, T-5 Trainer irarebwa nk’intambwe ya mbere ya Taiwan iganisha ku ndege z’intambara zo muri icyo cyiciro kuko ikomeje kuvugurura no guteza imbere gahunda yayo yo gukora indege.

T-5 Trainer yageragejwe bwa mbere ku itariki 10 Kamena 2020.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Amafoto: Ihere ijisho indege 9 z’indwanyi z’ahazaza zirimo gukorwa
    where is African aircrafts????

  2. Amafoto: Ihere ijisho indege 9 z’indwanyi z’ahazaza zirimo gukorwa
    where is African aircrafts????

  3. Amafoto: Ihere ijisho indege 9 z’indwanyi z’ahazaza zirimo gukorwa
    Africa ni mu gisekuru cya karindwi

  4. Amafoto: Ihere ijisho indege 9 z’indwanyi z’ahazaza zirimo gukorwa
    Africa ni mu gisekuru cya karindwi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *