RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa

Sangiza iyi nkuru

Mu butumwa bwe yanyujije kuri twitter, Umudepite w’intara, Peter Kazadi, yahamagariye abaturage ba Congo n’ab’u Rwanda guhana amahoro hagati yabo, yamagana ibikorwa by’urwango bikomeje kugaragara muri iyi minsi bikorerwa abantu kubera uko basa.

Ni nyuma yo kwitegereza ibikorwa byo kwanga abanyamahanga bikomeje kuzamuka muri iyi minsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera ubufasha u Rwanda rukomeje gushinjwa guha umutwe wa M23. Uyu mukada wo ku rwego rwo hejuru mu ishyaka UDPS, yamaganye ibitero biri kwibasira Abanyarwanda baba muri Congo biri gukorwa n’Abanyekongo.

Depite Kazadi ati “Ntabwo ari abaturage b’u Rwanda batera RDC, ahubwo ni Kagame na politiki ye ihungabanya umutekano wa Afurika yo hagati yose. Ndamagana igitero cyose kibasira abantu hashingiwe ku isura yabo. Ni ivanguramoko”

Ubu butumwa bw’ihumure buje nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Abanyekongo bibasira umuntu wasaga nk’Umunyarwanda.

Amakuru agera kuri mediacongo.net dukesha iyi nkuru akaba avuga ko ibyo byabereye mu Mujyi wa Mbujimayi, aho ngo umutwe wa M23 ushinjwa kuba witegura kugaba ibitero ku birindiro bya FARDC.

Uyu mudepite yongeye gushimangira ko u Rwanda na Congo byaremewe kubana nubwo amakimbirane akunze kubangamira imibanire ishingiye kuri dipolomasi hagati y’ibihugu byombi by’ibituranyi, usanga ngo abahungu n’abakobwa rimwe na rimwe barashyingiranwe.

Yasoje ahamagarira abaturage b’ibihugu byombi kubana neza no guharanira amahoro hagati yabo.

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Uyu mudepite rwose areba kure.Nta narimwe urwango n’ubwicanyi byakemuye ibibazo.Bagenzi be nibamufashe bamagane biriya bikorwa bya kinyamaswa nibitaba ibyo amateka azabibabaza.Abanyamadini nibahaguruke bakangurire abayoboke nabo kwirinda biriya byaha ndengakamere,gusa birababaje kuba batari bafata iya mbere mu kubyamagana.

  2. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Uyu mudepite rwose areba kure.Nta narimwe urwango n’ubwicanyi byakemuye ibibazo.Bagenzi be nibamufashe bamagane biriya bikorwa bya kinyamaswa nibitaba ibyo amateka azabibabaza.Abanyamadini nibahaguruke bakangurire abayoboke nabo kwirinda biriya byaha ndengakamere,gusa birababaje kuba batari bafata iya mbere mu kubyamagana.

  3. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Uyumudepite niwe wakayoboye Congo kuko ibyavuga nukuri umuntu nagomba kuzira ukwasa twese twararemwe mwishusho y’Imana

  4. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Uyumudepite niwe wakayoboye Congo kuko ibyavuga nukuri umuntu nagomba kuzira ukwasa twese twararemwe mwishusho y’Imana

  5. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Nukuri uri umugabo mwiza kandi ureba kure ntibikwiyeko tugirana amakimbirane.

  6. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Nukuri uri umugabo mwiza kandi ureba kure ntibikwiyeko tugirana amakimbirane.

  7. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Nukuri uri umugabo mwiza kandi ureba kure ntibikwiyeko tugirana amakimbirane.

  8. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Nukuri uri umugabo mwiza kandi ureba kure ntibikwiyeko tugirana amakimbirane.

  9. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Nukuri uri umugabo mwiza kandi ureba kure ntibikwiyeko tugirana amakimbirane.

  10. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Nukuri uri umugabo mwiza kandi ureba kure ntibikwiyeko tugirana amakimbirane.

  11. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Byibuza woe utekereza neza pee uzasimbure Tchiseked uyobore Congo (RDC) (FRDC) muri rusange

  12. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Byibuza woe utekereza neza pee uzasimbure Tchiseked uyobore Congo (RDC) (FRDC) muri rusange

  13. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Hakenewe a abantu bafite imyunvire yamahoro kubandi. Nta narimwe inabi nikibi bizatsinda.Congo ikwiye kunva ko amahoro ari ingenzi, kandi erega burya uguhima atiretse agira ngo murwane. Bazabibaze uwarashe irubavu azongere.

  14. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Hakenewe a abantu bafite imyunvire yamahoro kubandi. Nta narimwe inabi nikibi bizatsinda.Congo ikwiye kunva ko amahoro ari ingenzi, kandi erega burya uguhima atiretse agira ngo murwane. Bazabibaze uwarashe irubavu azongere.

  15. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Iyaba Bose batekerezaga nkawe twagize amahoro ntantambara zagaruka iwacu

  16. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Iyaba Bose batekerezaga nkawe twagize amahoro ntantambara zagaruka iwacu

  17. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Vrement ni Imana umukoreyemo gutangaza icyintu cyiza nkicyi

  18. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Vrement ni Imana umukoreyemo gutangaza icyintu cyiza nkicyi

  19. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Hhhh!ubuse byibuze asabiye ibihano nogukurikirana abayobozi bahamagarira abacongoman kwica benewbo kumugaragaro?Nonsense????????

  20. RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa
    Hhhh!ubuse byibuze asabiye ibihano nogukurikirana abayobozi bahamagarira abacongoman kwica benewbo kumugaragaro?Nonsense????????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *