Umuherwe Elon Musk na sosiyete ze barashinjwa ubutekamutwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, umuherwe Elon Musk yarezwe n’umushoramari muri Dogecoin umushinja kuba yarakoresheje ubucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane “pyamid scheme” mu gushyigikira iri faranga ry’ikoranabuhanga azi ko nta gaciro rifite.

Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rw’ikirenga i Manhattan, urega, Keith Johnson yashinje Musk, sosiyete ye ikora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi, Tesla Inc, hamwe n’isosiyete ikora ubukerarugendo bwo mu isanzure, SpaceX, icyaha cyo gusahura Dogecoin no kuzamura nkana agaciro kayo, nyuma ikayireka agaciro kagahananuka.

Ikirego cyagize kiti: “Abaregwa bari bazi kuva mu 2019 ko Dogecoin nta gaciro yari ifite nyamara bateza imbere Dogecoin kugira ngo bungukire mu bucuruzi bwayo.” Ati: “Musk yakoresheje igihagararo cye nk’umuntu ukize kurusha abandi ku Isi kugira ngo akore kandi akoreshe Dogecoin ubucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid scheme) ngo yunguke, yiyerekane kandi yishimishe.”

Ikirego gikubiyemo ibitekerezo byatanzwe n’abandi baherwe nka Warren Buffett, Bill Gates n’abandi bibaza agaciro k’iryo faranga.

Tesla, SpaceX, n’umwunganizi wa Musk ntabwo bahise basubiza ibyifuzo byo kugira icyo bavuga kuri ibi birego nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Umwunganizi wa Johnson nawe ntabwo yahise asubiza ibyifuzo byo kugira icyo avuga ku bimenyetso bifatika umukiriya we afite byerekana ko Dogecoin nta gaciro ifite kandi abaregwa bakoze ubwo butekamutwe bakoresheje ubucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane.

Johnson arashaka indishyi zikubye gatatu agaciro ka miliyari 86 z’amadolari agabanuka ku isoko rya Dogecoin kuva muri Gicurasi 2021.

Arashaka kandi kubuza Musk hamwe n’amasosiyete ye gushishikariza abantu Dogecoin kandi umucamanza agatangaza ko gucuruza Dogecoin ari urusimbi hakurikijwe amategeko y’igihugu n’aya New York.

Ikirego cyavuze ko igurishwa rya Dogecoin ryatangiye ubwo Musk yakiraga ikiganiro cya NBC “Saturday Night Live” kandi, akigira impuguke mpimbano mu by’imari mu kiganiro cyavugaga kuri Dogecoin.

Tesla muri Gashyantare 2021 yavuze ko yaguze miliyari 1.5 z’amadolari ya Dogecoin kandi ko mu gihe gito yayemeye mu kwishyura imodoka ze.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umuherwe Elon Musk na sosiyete ze barashinjwa ubutekamutwe
    Usanga akenshi abantu bakira kubera gukora amanyanga.Mwumvishije kenshi bashinja president Trump kunyereza imisoro.Mujya mwumva abarya ruswa nyamara bafite imyanya ikomeye muli Leta.Muli make,abantu bashaka gukira cyane batitaye ko imana yaturemye itubuza gukabya gukunda iby’isi.Abameze batyo,nayo izabima ubuzima bw’iteka.

  2. Umuherwe Elon Musk na sosiyete ze barashinjwa ubutekamutwe
    Usanga akenshi abantu bakira kubera gukora amanyanga.Mwumvishije kenshi bashinja president Trump kunyereza imisoro.Mujya mwumva abarya ruswa nyamara bafite imyanya ikomeye muli Leta.Muli make,abantu bashaka gukira cyane batitaye ko imana yaturemye itubuza gukabya gukunda iby’isi.Abameze batyo,nayo izabima ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *