Nshobora gufungwa cyangwa nkicwa_Uwari kapiteni w’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Burusiya, Igor Denisov, ari mu mazi abira nyuma y’amagambo yatangaje ku ntambara yo muri Ukraine, aho yagaragaje ko adashyigikiye iyi ntambara.

Amezi ane agiye gushira perezida w’Uburusiya yohereje ingabo zo mu gihugu cye kwambuka umupaka zikinjira mu gighugu cya Ukraine, aho Putin afite intego yo gufata bimwe mu bice by’ikigihugu, ndetse no gukuraho ubutegetsu yise ubwabanazi, gusa iyi ntambara yamaganywe n’abatari bake ndetse Uburusiya bufatirwa ibihano mu nzego zitandukanye kubera iyi ntambara.

Igor Denisov w’imyaka 38, wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Uburusiya ndetse abasha no gukinira iki gihugu nibura imikino 54 hagati y’umwaka 2008-20016, yaratoboye avuga ko iyi ntambara yo muri Ukraine yamuhungabanyije, ndetse agaragaza ko atayishyigiye nubwo afite ubwoba bwo kuba yanakwicwa kuubera amagambo yayivuzeho.

Ati: “Birashoboka ko nzafungwa cyangwa se nkicwa kubera kuvuga aya magambo, ariko nzabivuga uko biri. Ntabwo nigeze sinzira, byashoboka ko nasinziye amasaha 3 mu minsi 4, narahungabanye.”

”Nta muntu wabisobanurira, atari uko wenda ntameze neza, ahubwo wenda aruko aribyo nigiye mu mateka, gusa nciye ukubiri nayo, ntabwo nkunda ko abantu bapfa, ntabwo nakomeza guuceceka kuri ibi bintu”.

Kuva iyi ntambara yatangira nibura umuryango w’abibumbye ONU , watangaje ko nibura abantu 14000, bamaze kuhasiga ubuzima, gusa bikanavugwa ko uyu mubare ushobora kuba urenze kure uyu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *