“Kwizigamira si umwihariko w’abakire”-Ikigega Iterambere

Sangiza iyi nkuru

Ubu ni ubutumwa buhabwa abagize amahuriro n’amakoperative y’abanyamyuga inyuranye. Ni mu gihe cy’amahugurwa bateguriwe n’Ikigega Iterambere Fund, agamije kubakangurira umuco wo kwizigama, abera mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.
Barasaga 2500, ariko ntibabashije guhurira hamwe bose, kuko batahakwirwa. Barimo abashoferi b’amatagisi, abafundi, abanyonzi, amabamotari, abanyabukorikori, abakarani, abahoma amapine, abafotora, abatwara abantu mu mavatiri, abatanga serivisi z’itumanaho(aba agents ba za MTN, Tigo na Airtel), abahanagura inkweto, abakorerabushake, abari mu miryango inyuranye y’urubyiruko, abakundamikino, n’urundi rubyiruko rushamikiye ku madini anyuranye akorera mu Rwanda.
Mu butumwa bwihariye bugezwa kuri aba biganjemo urubyiruko, ni ukwiyumvamo ko kuzigama bitahariwe abakire, kuko muri iki kigega bahera ku mafaranga 2000, kandi ukayatangana ubwisanzure(uko ushoboye, ayo ushoboye, igihe ubishoboye). Uyoboye itsinda ry’abakozi b’ikigega, arabasaba kumva ko boroherejwe. Mugiraneza Ruhara Emmanuel, unashinzwe itumanaho mu kigega agira ati “si igitangaza kugura umugabane mu kigega, kandi uhera kuri make akazagwira. Icyiza ni ukubikora kare, byiza ugatangira none aha”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyabukorikori wo muri KORA, agaragaza impungenge z’uko batagira imishahara ihoraho, bikaba bitabashobokera kwizigama buri kwezi. Ku bw’abakozi b’ikigega, bo basanga ahubwo no kubona amafaranga ya buri munsi ari andi mahirwe ku muntu ushaka kwizigamira. Mugiraneza ati “Iyo uhomye amapine atanu ukabona bitanu, umukarani agapakira imodoka 2 bakamuha ibihumbi 10, n’abandi; wagombye guhita ufatamo ayo uzigama ugakoresha asigaye”.
Akomeza avuga ko nta mafaranga aba make iyo nyirayo ayashyira ahantu hatekanye, arayongera akagwira. Ati “si nk’ayo ujyanye mu kabari cyangwa ukayabyinira”.
Ikigega Iterambere Fund cyatangiye mu mwaka ushize wa 2016, kikaba cyarafunguwe ku mugaragaro muri Nyakanga. Umugabane shingiro wari amafaranga 100, ariko muri aya mezi make kimaze, umugabane umaze kunguka, ugeze ku mafaranga asaga 103. Ubuyobozi bw’ikigega buvuga ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2017, inyungu ku bashoye muri iki kigega izaba iri hagati ya 9% na 10%. Iyi nyungu ikaba iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *