Tshisekedi yareze u Rwanda kuri Boris Johnson, amusaba kurwotsa igitutu

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa yashinje u Rwanda kugerageza kwigarurira uduce tw’igihugu cye dukungahaye ku mabuye y’agaciro, asaba Minisitiri w’Intebe Boris Johnson w’u Bwongereza kurwotsa igitutu.

Ni ibikubiye mu butumwa Tshisekedi yageneye abazitabira inama ya Commonwealth iteganyijwe kubera i Kigali, kuva kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena kugeza ku wa Gatandatu ku ya 26 Kamena.

Muri ubu butumwa, Perezida Tshisekedi yashinje u Rwanda gushaka kwigarurira uduce twa RDC dukungahaye ku mabuye y’agaciro rubinyujije mu mutwe wa M23.

Uyu mutwe ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru turimo n’umujyi wa Bunagana ugenzura kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Tshisekedi yagize ati: “Ibyihebe bya M23 bibifashijwemo n’u Rwanda byigaruriye binasahura Umujyi wa Bunagana, muri Teritwari ya Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, byica abana bato ndetse binatuma amagana y’abaturage bahunga.”

“Umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu ukomeje kuzamba, by’umwihariko bitewe no kuba u Rwanda rushaka kwigarurira ubutaka bwacu bukungahaye kuri zahabu, gasegereri na Cobalt ku bw’inyungu zarwo bwite. Hari intambara ishingiye ku bukungu yo kurwanira imitungo yatewe n’agatsiko k’ibyihebe byo mu Rwanda.”

Tshisekedi yaboneyeho gusaba abarimo Boris Johnson kwamagana icyo yise kuba u Rwanda rwarateye Congo no kurwotsa igitutu kugira ngo ruvane abasirikare barwo ku butaka bw’igihugu cye.

Ati: “Dufite uburenganzira bwo gusaba ko abaturanyi bacu bubaha ubutaka bwacu. Abaturage ba RDC barifuza amahoro, barashaka umutekano mu gihugu bakomokamo. Abasivili bo mu burasirazuba bwa Congo barazira ubusa mu gitero simusiga cy’umuturanyi wacu.”

“Turahamagarira abafatanyabikorwa bacu mpuzamahanga, muri Afurika, Amerika no mu Bwongereza by’umwihariko kwamagana icyo gitero no kotsa igitutu u Rwanda kugira ngo rukure ingabo zarwo mu gihugu cyacu. Dushingiye ku masezerano ya miliyoni 150 yerekeye abimukira u Rwanda ruheruka kugirana n’u Bwongereza, turizera ko Minisitiri w’intebe Boris Johnson azashobora gukoresha ububasha bwe.”

Tshisekedi akomeje gushyira ibirego ku Rwanda, mu gihe rwo rutemera ko hari abasirikare barwo bari ku butaka bwa Congo; ndetse ntiruhwema kugaragaza ko nta bufasha na buto ruha M23.

U Rwanda ahubwo rukomeje gushinja RDC ibikorwa by’ubushotoranyi birimo n’ibiheruka kubera mu karere ka Rubavu byasize umusirikare wa Congo arashwe nyuma yo kugerageza kurasa abashinzwe umutekano b’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Tshisekedi yareze u Rwanda kuri Boris Johnson, amusaba kurwotsa igitutu
    IGISIRIKARECYACONGONICYURWANDAIGIKOMEYENIKIHE

  2. Tshisekedi yareze u Rwanda kuri Boris Johnson, amusaba kurwotsa igitutu
    IGISIRIKARECYACONGONICYURWANDAIGIKOMEYENIKIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *