Nyuma y’aho kuri iki Cyumweru tubagejejeho amakuru yaturukaga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Maniema y’umuntu byavugwaga ko ari Umunyarwanda wishwe n’abaturage mbere yo gutwikirwa mu Mujyi rwagati, ubu amakuru agera kuri Bwiza aravuga ko uyu muturage atari Umunyarwanda ahubwo ari Umunyekongo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Ni nyuma y’aho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara imvugo z’urwango ziherekejwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira Abanyarwanda, Abanyekongo bavuga Ikinyarwada, Abanyamulenge ndetse n’abasa nkabo.
Kuwa Gatandatu ushize, muri Teritwari ya Pangi, Komini Kalima, mu birometero bicye uvuye mu Mujyi wa Kindu, umurwa mukru w’Intara ya Maniema, abaturage bishe umugabo, amakuru ya mbere yatangajwe na 7sur7.cd yavugaga ko ari Umunyarwanda, bucyeye bwaho kuri iki Cyumweru gishize bamutwikira mu mujyi rwagati.
#MANIEMA_RDC: Le Sieur SEMUTOBO n'est pas un présumé Rwandais. Il est un compatriote #MUNYAMULENGE bien identifié et reconnu depuis hier par sa communauté. Un tel article n'est qu'une humiliation à l'encontre de cette âme fauchée à cause de son faciès. @7sur7_cd.(19/6/022). pic.twitter.com/7JBLAGGu5Q
— MAISHA RDC (@MaishaRdc) June 19, 2022
Amakuru ariho ubu, nk’uko tubikesha urukuta rwa twitter rwa Maisha RDC, aravuga ko uyu mugabo wishwe ari Umunyamulenge witwa Semutobo, akanyomoza amakuru yavugaga ko ari Umunyarwanda.
Ugenekereje mu Kinyarwanda bagize bati “Bwana SEMUTOBO ntabwo ari Umunyarwanda. Ni umunyagihugu w’Umunyamulenge wamenyekanye neza kandi uzwi kuva ejo n’umuryango we. Inkuru nk’iyi ni agasuzuguro kuri ubu bugingo bwazize isura yabwo”.
Nyuma y’ibi bikorwa by’ivangura bikomeje kugaragara, Guverinoma ya Congo kuri iki Cyumweru na yo ikaba yasabye Abanyekongo kwitandukanya nabyo.
Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, abinyujije kuri twitter yagize ati
“Isura y’umuntu cyangwa undi ntigomba gufungura inzira y’ivangura cyangwa iterabwoba iryo ariryo ryose. Perezida wa Repubulika yasabye ko hubahirizwa amategeko yashyizweho kandi hakirindwa kugwa mu mutego wo kwanga abanyamahanga byagira ibyago byo guha icyuho umwanzi”.

10 Responses
RDC: Hamenyekanye umuntu wishwe agatwikwa ashinjwa kuba Umunyarwanda
Genocide irimo gukorwa mu gihugu cyaba congomani, isi yose irebera ibi niko koko? Leta ya Tshisekedi ifite ibyago iyobowe nabashyigikiye ivangura mbese namabandi kabisa.

Birababaje kwumva bivugwa ko hari abanyarwanda benyegeza mu bwicanyi burimo kubera muri Kongo: Ngo ntawe ulya umuleti atamennye amagi! Jenoside ntikwiye kuba igicuruzwa mu gihe hari indi mipango ibiri inyuma!

Nonese kobatasobanuye icyatumye yicwa?nubwo yaba umunyabyaha c,igihano cyogutwikwa niko amategeko yaho abiteganya?

Izo ngegera ngo nyuma zanamuriye, ibi bintu bigomba guhinduka umuntu ntago yazira uko yavutse naho yavukiye

Imana imwacyire mubayo.RIP gusa iy’inkuru irababaje.