Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatakaje ububasha bwo kugenzura Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’aho ihuriro rye ribuze ubwiganze mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko.
Ibyavuye mu matora byatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, byatumye politiki y’u Bufaransa ihungabana, bituma ibyiringiro by’inteko ishinga amategeko bimugara keretse mu gihe Macron yabasha kugirana amasezerano n’andi mashyaka.
Macron, w’imyaka 44, ubu na none afite ibyago byo kurangazwa n’ibibazo by’imbere mu gihugu mu gihe ashaka kugira uruhare runini mu guhagarika igitero cy’u Burusiya muri Ukraine ndetse no kugaragara nk’umunyapolitiki ukomeye mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.
Ihuriro rya Perezida Macron, Ensemble, rizakomeza kuba ishyaka rinini mu Nteko ishinga amategeko itaha. Ariko hamwe n’imyanya 245, ukurikije ibisubizo by’ibyavuye mu matora, riri munsi y’imyanya 289 ikenewe kugirango rigire ubwiganze mu cyumba cy’abadepite 577.
Al Jazeera dukesha iyi nkuru ikaba ivuga ko ibi bisubizo byahindanyije cyane intsinzi ya Macron mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri Mata ubwo yatsindaga uruhande bari bahanganye akaba Perezida wa mbere w’u Bufaransa wegukanye manda ya kabiri mu myaka irenga makumyabiri ishize.
Ibi kandi biratera kwibaza uko Macron azabyitwaramo mu gushyira mu bikorwa gahunda ye ya manda ya kabiri, irimo kugabanya imisoro, kuvugurura imibereho no kuzamura imyaka y’izabukuru.


