Ururimi rw’Ikinyarwanda ruracyari ikibazo kuri bamwe mu barukoresha, cyane cyane mu byerekeye ibice by’umubiri w’umuntu. Benshi bakenera ababasobanurira iyo bahuye n’uvuga ikinyarwanda cy’umwimerere, dore ko ubu no mu mashuri aya masomo yigwa guhera muwa kane, kandi mu cyongereza.
Nta kabura imvano, muri ki gitondo, umunyamakuru ayobeje umutumirwa wasobanuraga iby’indwara. Umunturage ahamagaye avuga ko afite ikibazo ku “ umurundi ”-igice kiri hagati y’ivi n’ikirenge, gikomemeye kigizwe n’igufwa wumva nta nyama iriho. Umutumirwa ntiyabashije kubyumva, umunyamakuru aramusobanurira aramuyobya. Ati “umurundi ni ku kuguru ahagana inyuma”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gisubizo umuganga yatanze agira ati “ubwo zaba ari imbwa zigufata, kuko waba warakoze siporo nyinshi ukaza kuzihagarika. Uzaze turebe”. NDLR imbwa zifata ku murundi . Ibi ntibitangaje cyane, kuko hari benshi mu bakoresha uru rurimi batazi byose uko byitwa. Impamvu ni nyinshi nko kuba batarize mu Rwanda cyangwa batararubayemo cyane.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, nawe avuga ko atazi iki gice. Agira ati “ibice by’umubiri tubyiga kuva mu wa kane, kandi tubyiga mu cyongereza. Nabwo batwigisha amara n’umwijima, i byo by’inyuma ntabyo twiga”. Iki gisubizo kigaragaza ko umuti wabyo utari hafi kuboneka, nyamara abanyarwanda benshi baba mu cyaro n’abatarabashije kwiga mu ndimi z’amahanga, bivugira icyo Kinyarwanda cy’umwimerere.
Bimwe mu bice by’umubiri bigoranye kumenya
1.Umurundi : Igice cy’imbere ku kuguru, kiri hagati y’ivi n’ikirenge. Kirakomeye, kigizwe n’igufwa ritwikiriye agahu gato nta nyama nyinshi ziriho. Niho hava ijambo “Igicamurundi”, igihe hagize ukubita kuri icyo gice, cyane mu mukino w’amaguru n’imirwano ya gakondo.
2.Ruseke : Ni igufwa ririmo imbere mu murundi. Rifatiye runini ukuguru kuko rihuza ivi n’akabumbampore kugana ku kirenge.
3.Ubujana : Igice gihuza ikiganza n’ukuboko. Ni ahantu hajegajega hatuma ikiganza gikora byinshi kisanzuye: guhina, kugana inyuma n’imbere ndetse n’ibindi. Nk’umumotari udafite ubujana buzima ntiyabasha kongeza umuriro kuri moto.
4.Igihumbi/mu gihumbi : Igice cy’inyuma hejuru y’umugongo ugana ku ijosi. Nicyo gishamitsemo intugu n’irugu. Ni nka Lento(urufatiro rw’inzu) ku muntu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
5.Nyiramivumbi : Agace k’umutwe, hagati y’ijisho n’ugutwi, hamwe hakunda kurega umutsi igihe umuntu ananiwe cyanwa arakaye. Benshi bahita mu cyico, kuko ngo uhakubiswe agwa hasi agahwera.
6.Iyasha/amayasha : Igice cyo hasi, hagati y’amatako n’igitsina. Ni inguni ubona ko ariho itako ricomekeye, iyo umuntu ahuje amaguru amayasha aba atagaragara.
7.Urwano/ibyano : Igice kiri mu gituza ugana ku rutugu. Kugarika ibyano ku mukobwa ni ukugaragaza ikimero, uteze amaboko nk’ubyina.
8.Inguge : Ni igice kiri munsi aho umugongo urangirira, ugahura n’ikibuno. Aha bavuga ko uhavunitse adapfa gukira, kuko nirwo rufatiro rw’umugongo. Hari n’abahita urukenyerero.
9.Mugabuzi : Ni mu gituza hagati, aho imbavu zihurira(urubavu rwa nyuma hasi). Munsi ya mugabuzi hahita hatangira inda, itagira igufwa. Mbese mugabuzi niyo irangiza igice kikomeye mu gatuza. Hari abavuga ko kuhita mugabuzi byaba bivuga ko iyo umuntu ashonje haratebera, yaba ahazi hakeguka.
10.Utubumbampore/utubumbambari : Ihiniro ry’ikirenge, aho gihurira n’ukuguru. Buri kuguru kugira tubiri, ubwo umuntu agira tune. Nacyo ni igice gikomeye, kuko iyo kirwaye umuntu ntabasha gutambuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyo ni bimwe mu bice abantu badakunze kumenya, kenshi kubera ko mu mvugo isanzwe bidakoreshwa, usibye nko mu buvuzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste@Bwiza.com


