Nyuma y’aho kuwa Mbere ushize i Nairobi hafatiwe icyemezo cyo kohereza ingabo za EAC kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bamwe mu baturage baragaragaza ko badakeneye izindi ngabo z’amahanga ku butaka bw’igihugu cyabo, ahubwo hakenewe kuvugurura no kongerera ubushobozi igisirikare cy’igihugu (FARDC).
Mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, Umuryango uharanira inyungu z’abaturage witwa LUCHA, washinzwe mu myaka icumi ishize i Goma, wanditse uti: “Twanze byimazeyo” uyu mushinga kandi “turaguhamagarira kuwureka”.
LUCHA yakomeje igira iti “Nibura bitatu mu bihugu birindwi bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), u Rwanda, Uganda n’u Burundi, bimaze imyaka isaga makumyabiri bigira uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu, binyuze mu gutabara kutaziguye kw’ingabo zabo cyangwa binyuze mu mitwe yitwaje intwaro.”
Mbere y’inama ya EAC yo ku wa mbere nk’uk iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ikomeza ivuga, Perezidansi ya Congo yari yamenyesheje ko irwanya uruhare rw’u Rwanda mu ngabo z’akarere zishobora koherezwa kuko ngo u Rwanda rwongeye gushotora Congo rushyigikira inyeshyamba za M23, ibirego u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma.
Ku mugoroba wo kuwa Mbere, ibinyujije kuri Twitter Perezidansi yagize iti: “Izo ngabo zizaba ziyobowe na Kenya, ntizigomba kubamo abasirikare b’u Rwanda”, mu gihe Perezidansi ya Kenya nta bisobanuro yatanze ku bijyanye n’imiterere y’izo ngabo, zahamagariwe koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri. Ariko nubwo u Rwanda rutarimo, iki gitekerezo cy’ingabo z’akarere nticyemeje bamwe mu Banyekongo.
“Simbishyigikiye mu by’ukuri. Birahagije!”, uyu ni Tito Rushago, umucuruzi wabajijwe kuri uyu wa Kabiri mu mihanda yo muri Goma. Uyu yakomeje agira ati ” Hari ibihugu byose hano, Abanyasenegali, Abanyatanzaniya, Abanya-Uruguay….”, aha akaba yavugaga ibihugu biri muri Monusco imaze imyaka isaga 20 mu gihugu ario ntacyo irahindura ku bibazo by’umutekano.
Undi mucuruzi witwa Alfred Kenge, we yasezeranyije kongera kwigaragambya yamagana iyoherezwa ry’izo ngabo, mu gihe undi mu motari, Patrick Hamuli, we avuga ko igihugu cyagambaniwe.
Aho kugirango izi ngabo zoherezwe muri Congo, bose barasaba ko gisirikare cya Congo, FARDC, cyakongererwa imbaraga, kikavugururwa, abakigize bagahembwa neza, bakagaburirwa neza, kandi abasirikre bamunzwe na ruswa bagasimburwa.
Pasiteri James Biensi, wo mu Itorero CECA 20 ryo muri Bunia, mu Ntara ya Ituri, we arakeka ko haba hari indi gahunda ihishe, ndetse akibaza icyo izi ngabo zizakora MONUSCO itakoze.
Ati “ Ndashidikanya ku mikorere y’izi ngabo. Ibihugu bireba ntabwo byumvikana hagati yabyo”
“Ndashidikanya ku mikorere y’ingabo zigizwe n’ibihugu bifite inyungu mu cyacu”, ibi byavuzwe na Raphaël Wekenge w’I Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, akaba umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’Abanyekongo riharanira ubutabera (CCJT).
Paulin Mulume, ukomoka mu muryango utegamiye kuri leta w’abenegihugu Amka Congo, avuga ko “yicujije” icyemezo cyafatiwe i Nairobi. Yongeyeho ati: “Twagize ibikorwa byinshi bihuriweho mu burasirazuba bw’igihugu, bitigeze bitanga imbuto”.
“Ntabwo tuzi icyateye perezida wacu kugira uruhare muri iyi gahunda, yagombaga kunyura mu nteko”, uyu ni umucamanza Paulin Mulume.
Judith Maroy, ukomoka muri LUCHA yo muri Kivu y’Amajyepfo, we yagize ati: “Turatekereza ko azisubiraho.”


