Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma ya Maldives zashyize umukono ku masezerano y’ingenzi hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe kurushaho kunoza no gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Aya masezerano yashyizweho umukono mu muhango wabereye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ushize.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Maldives, Ahmed Khaleel yashyize umukono kuri aya masezerano mu izina rya Guverinoma ya Maldives mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga mu Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Amasezerano atanu yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma ya Maldives na Guverinoma y’u Rwanda ni;
1. Amasezerano rusange y’ubufatanye hagati ya guverinoma ya Repubulika ya Maldives na Guverinoma y’u Rwanda;
2. Amasezerano yo mu kirere hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Maldives na Guverinoma y’u Rwanda;
3. Amasezerano hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Maldives na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi;
4. Amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bwo mu nyanja hagati ya Repubulika ya Maldives na Repubulika y’u Rwanda;
5. Amasezerano hagati ya Minisiteri y’ubuhinzi n’umutungo ukomoka ku matungo ya Repubulika y’u Rwanda na minisiteri y’uburobyi, umutungo wo mu nyanja n’ubuhinzi ya Guverinoma ya Repubulika ya Maldives.

Umwanzuro w’amasezerano yo kuri uyu wa Kabiri ukaba werekana ingingo y’ingenzi y’iterambere mu mibanire y’ibihugu byombi kandi bizarushaho kunoza ubufatanye no guhuza ibikorwa hagati yabyo ku bibazo by’ibihugu byombi ndetse n’ibindi bihugu nk’uko bitangazwa na Guverinoma ya Maldives.
Maldives yatangiye kugirana n’u Rwanda umubano ushingiye kuri dipolomasi ku itariki ya 6 Nzeri 2019.
Maldives, cyangwa Repubulika ya Maldives, ni igihugu cy’ibirwa biherereye muri Aziya y’Amajyepfo, giherereye mu Nyanja y’u Buhinde. Iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Sri Lanka n’u Buhinde, nko mu birometero 750 uvuye ku mugabane wa Aziya, kikaba gituwe n’abaturage basaga gato icya kabiri cya miliyoni (557,751) batuye kuri km² 297.8 .


