Nubwo buri gihugu kigira uburyo bw’ubwirinzi giharanira ubusugire bwacyo, ni nako kiba gifite umwihariko ku basirikare bacyo, intwaro zirimo n’izakirimbuzi, imyitwarire n’ibindi. Ibi rero bigatuma icyo gihugu gitinyika kubera ibyo kiba kirusha ibindi.
Ubushize mu nkuru yaciye kuri iki kinyamakuru, hagaragajwe uburyo ibisirikare aho biva bikagera bigira ibyo bihuza n’ibyo bitandukaniyeho bitewe n’imiterere y’igihugu,umuco cyangwa ubushobozi mu bukungu.
Abasirikare kandi aho bava bakagera usanga ari ababantu batinyitse cyangwa se batinywa, iyo witegereje neza usanga ari nabo bantu bitonda cyane ku iri iyi si ya Rurema, utapfa kubona benderanya.
Imyitozo bahabwa niyo ibajya mu maraso ikabakamuramo byabindi byose umuntu aba yibwira ari umusivile cyangwa atarakinjiramo, ubundi akagendera ku murongo umwe, ntatane ngo ave ku mabwiriza aba yahawe n’abakuru.

Ikindi kandi ni ibidashoboka kuba umusivire yabona aho aba basirikare bitoreza ndetse no kuba wabona amafoto yabo bitoza ni gake ari nayo mpamvu iyo bayashyize hanze, benshi bayishimira kuko aba ari imbonekarimwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amwe mu mafoto atangaje y’abasirikare kabuhariwe, yagiye atangarirwa n’abatagira ingano, aho bigaragara aba basirikare barya ibikoko cyangwa se banywa amaraso y’inzoka z’ubumara, ukaba wakwibaza icyo bibafasha mu myitozi yabo bikakuyobera kuko aba ari ibanga ryabo bwite.
Ibi rero biri mu byatangajwe haruguru ko n’ubwo abasirikare bose bo ku isi baba bafite ibyo bahuriraho, uyu mwihariko bamwe bazana bitewe n’amateka y’igihugu, nibyo bituma batinywa cyangwa bakaba ibirangirire ku isi kurusha abandi.











Bimwe mu bintu ibisirikare ku isi byihariye bidahuje n’ibasivili
˃ Abasirikare ba buri gihugu bagira inkiko zabo zihariye
˃ Kenshi usanga abasirikare bagira amavuriro yabo yihariye
˃ Abasirikare bagira injyana ya muzika bihariye ku isi ya Rurema!
˃ Abasirikare bakunze kugira impuzankano [ Uniforms ] zitambarwa n’abasivili.
˃ Abasirikare bagira indimi bashobora kuganiriramo [ Communication and Military slangs & signals ] umusivili atapfa kwigondera !
˃ Kutabana n’imiryango yabo igihe kinini kurenza abandi bantu ku isi .
Uwavuga amatandukanirizo y’abasirikare n’abantu basanzwe aba bitwa abasivili byo ntiyabona aho abyandika bwakwira bugacya kuko n’aya mafoto aba ari umwihariko ku mutwe gisirikare w’igihugu runaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dore indi nkuru wasoma:
Theoneste@Bwiza.com


