Boris Johnson yavuze ko u Rwanda rw’ubu rutandukanye n’urwo mu myaka isaga 20 ishize

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza uri mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kane, aho yaje kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma (CHOGM 2022) igomba kuba kuri uyu wa Gatanu no kuwa Gatandatu, yagarutse kuri gahunda igihugu cye gifite yo kohereza abasaba ubuhungiro ndetse yibutsa abafata u Rwanda nk’uko rwari rumeze myaka isaga 20 ishize ko bibeshya.

” Abantu bakeneye guhora bafunguye intekerezo ku byerekeye gahunda (deportation), abanegura bakeneye gukomeza gufungura ibitekerezo kuri gahunda,” ibi byatangajwe na Boris Johnson avugana n’itangazamakuru i Kigali.

Yakomeje agira ati ” Icyo abantu bakeneye gusobanukirwa, icyo abanenga gahunda bakeneye gusobanukirwa, (…) nuko u Rwanda rwahindutse rwose mu myaka 20 ishize,”

Iyi gahunda ya Londres yo kohereza abasaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko mu Rwanda yamaganwe n’imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu na Loni. Itorero ry’Abangilikani ryo rivuga ko “nta bumuntu”.

Boris Johnson ariko yavuze ko yiteguye kugaragariza “ibyiza bigaragara” by’iyi gahunda imbere y’umuzungura w’Umwamikazi w’u Bwongereza, nawe uri i Kigali aho yitabiriye CHOGM ahagararira nyina Elizabeth II.

“Imyumvire ishaje ku Rwanda”

Kugeza ubu nta mwimukira urirukanwa muri iyi gahunda, nyuma yuko indege ya mbere yari igiye kuza i Kigali ihagaritswe ku munota wa nyuma ku ya 14 Kamena n’icyemezo cy’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bwa Muntu (ECHR).

Ku wa Gatatu, Guverinoma y’u Bwongereza yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko ritesha agaciro icyemezo cya ECHR.

I Kigali, Boris Johnson yashinje abamunenga gushingira impungenge zabo ku “myumvire, bafite ku Rwanda ubu yatambutswe”.

Boris Johnson yashimangiye ko gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda yubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ati ” Nagiranye ibiganiro byiza na Perezida Kagame kandi ibi biramushishikaje cyane ku giti cye. ubwe yabaye impunzi igihe kirekire…azi uko bimera, abona ikibazo cy’abatishoboye bagurishwa mu muyoboro no hirya no hino ku Isi. Abona ibi nk’amahirwe yo gukemura ikibazo cy’Isi kigenda kiyongera.”

Igihugu cy’u Rwanda giherereye muri Afurika y’Iburasirazuba cyagize iterambere ridasanzwe mu bukungu kuva jenoside yarangira mu 1994, ndetse bituma gihabwa izina rya “Singapore ya Afurika”, ariko gikunze kunengwa mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Imiryango mpuzamahanga itandukanye na HRW na Amnesty International ikunze kunenga u Rwanda kwibasira abanyamakuru, abanditsi, abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abarunenga ndetse rimwe na rimwe no kunyereza abantu cyangwa kwicwa mu buryo budasobanutse.

Mu nama y’ubukungu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe Johnson akaba yatangaje kandi ko u Bwongereza buzagirana amasezerano y’ubucuruzi n’ibihugu byo muri Commonwealth aho nk’uko abitangaza ngo GDP yose igomba kwiyongeraho hafi 50% mu myaka itanu iri imbere.

Ku ya 6 Nyakanga, u Bwongereza buzatangiza “uburyo bushya bwo gucuruza” ku bihugu 65 bikiri mu nzira y’amajyambere, harimo u Rwanda ndetse n’ibindi 17 bagize Commonwealth, bizakuraho “imisoro ya gasutamo idakenewe”.

Umuryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu 54 bigize uyu muryango, harimo ubwami 15, ahanini bwahoze ari uduce tw’Ubwami Bugari bw’u Bwongereza, hamwe na miliyari 2.6, cyangwa kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *