U Burusiya burigamba gusenya ibitwaro 50 n’ibigenga ya lisansi by’igisirikare cya Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko yakoresheje intwaro zisobanutse mu kugaba ibitero ku bigega bya lisansi by’igisirikare bya Ukraine no gusenya ibikoresho bya gisirikare hafi y’umujyi wa Mykolaiv uri mu majyepfo.

Mu itangazo rye ryatanzwe mu mashusho, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, Igor Konashenkov, yatangaje ko ingabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya zasenye “ibitwaro birasa za rokete nyinshi icyarimwe bigera kuri 50 byari biri mu nyubako zibamo imodoka z’intambara, birimo n’ibyakorewe mu mahanga, ndetse n’ibigega bya lisansi 49 by’Igisirikare cya Ukraine mu karere ka Mykolaiv ejo.”

Nk’uko byatangajwe n’Igisirikre cya Ukraine, ngo umusivili umwe yarapfuye abandi babiri barakomereka nyuma ya misile zirindwi zo mu bwoko bwa “Onyx” zarashwe muri Mykolaiv.

Umuyobozi wa Mylolaiv yatangaje ko uguturika kw’amabombe kwakomeje kumvikana uyu munsi nk’uko iyi nkuru dukesh The Telegraph ikomeza ivuga.

Oleksandr Senkevych ntiyatanze ibisobanuro birambuye ariko yasabye abaturage bo muri uyu mujyi gushaka aho bihisha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *