Inyeshyamba za M23 zongeye gufata intwaro zaturutse muri Uganda. Ndabyemeza – Alain Mukuralinda

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yemeje ko inyeshyamba za M23 zubuye imirwano mu burasirazuba bwa Congo zateye ziturutse muri Uganda, yibaza impamvu ariko u Rwanda ari rwo rukomeza gushyirwa mu majwi.

Nyuma y’ibyumweru byinshi Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 mu buryo bwa gisirikare, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guhakana yivuye inyuma uruhare rwayo mu kubura k’uyu mutwe wari waratsinzwe mu 2013.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiraye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, kuri uyu wa Kane, itariki 23 Kamena, nyuma yo kwakira Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko itsinda ry’abarwanyi b’umutwe wa M23 bahungiye mu Rwanda nyuma yo gutsindwa bambuwe intwaro bakajyanwa mu birometero 200 uvuye ku mupaka wa Congo.

Umuvugizi wungirije wa Guerinoma yagaragaje ko atumva impamvu u Rwanda ari rwo rwakomeje gutungwa intoki rushinjwa gufasha M23 kandi atari ho yateye ituruka ahubwo yaravuye muri Uganda.

Yagize ati “ Tuzi neza ko M23 yatsinzwe mu 2013. Hari igice kimwe cyagiye muri Uganda n’abandi baje mu Rwanda bambuwe intwaro bashyirwa mu birometero 200 uvuye ku mupaka wa Congo. Uyu munsi abongeye gufata intwaro baturutse muri Uganda. Kuki bitavugwa? Ariko turimo kuvuga ko abari hariya baturutse mu Rwanda kubera ko uyu munsi bavuga Ikinyarwanda? Inyeshyamba zongeye gufata intwaro zaturutse muri Uganda. Ndabyemeza, nta no gushidikanya,”

Mu gihe u Rwanda rwikuraho uruhare rwose mu bitero biheruka bya M23 birimo ibyatumye Umujyi wa Bunagana ufatwa, abayobozi ba Congo, by’umwihariko abadepite, bayobowe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Christophe Mboso, mu minsi ishize nabo batunze urutoki Uganda.

Impuguke z’Akanama k’Umutekano ka Loni muri raporo yazo yo muri Mutarama 2017, nayo yemeje ko abarwanyi ba M23 batangiye kwisuganya igihe abarwanyi bayobowe na Gen. Sultan Makenga bavaga mu Nkambi ya Bihanga muri Uganda bakajya gusinga ibirindiro muri Sabyinyo muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Inyeshyamba za M23 zongeye gufata intwaro zaturutse muri Uganda. Ndabyemeza – Alain Mukuralinda
    Mukuralinda na Muyaya ntibavuguruzanya na gato. Kuba M23 ishyigikiwe n’Urwanda kandi hakaba haremejwe ko abarwanyi bavuye mu Rwanda, bihamwa n’ibimenyetso byinshi. Abafatiwe ku rugamba ndetse n’amafoto (satellite) arabihamya. Minisitiri Muyaya rero ari mu kuri. Ariko kandi, Mukuralinda nawe yemeza ko abateye bavuye Uganda. Nibyo ukurikije aho abafashe Bunagana binjiriye. Ikindi cy’ingenzi kitakwirengagizwa nuko amakamyo yaramaze iminsi atunda abasilikari b’Urwanda byitwa ko bagiye mu myitozo ya EAC. Mbese aba bagabo bombi bari mu kuri.

    1. Inyeshyamba za M23 zongeye gufata intwaro zaturutse muri Uganda. Ndabyemeza – Alain Mukuralinda
      Arikoc nkawe wagiye ubanza ugasoma inkuru.yavuze ko bateye baturutse Uganda impamvu bavuga Rwanda nuko bavuga icyinyarwanda.erega nubundi baba birushya bisobanura

    2. Inyeshyamba za M23 zongeye gufata intwaro zaturutse muri Uganda. Ndabyemeza – Alain Mukuralinda
      Arikoc nkawe wagiye ubanza ugasoma inkuru.yavuze ko bateye baturutse Uganda impamvu bavuga Rwanda nuko bavuga icyinyarwanda.erega nubundi baba birushya bisobanura

  2. Inyeshyamba za M23 zongeye gufata intwaro zaturutse muri Uganda. Ndabyemeza – Alain Mukuralinda
    Mukuralinda na Muyaya ntibavuguruzanya na gato. Kuba M23 ishyigikiwe n’Urwanda kandi hakaba haremejwe ko abarwanyi bavuye mu Rwanda, bihamwa n’ibimenyetso byinshi. Abafatiwe ku rugamba ndetse n’amafoto (satellite) arabihamya. Minisitiri Muyaya rero ari mu kuri. Ariko kandi, Mukuralinda nawe yemeza ko abateye bavuye Uganda. Nibyo ukurikije aho abafashe Bunagana binjiriye. Ikindi cy’ingenzi kitakwirengagizwa nuko amakamyo yaramaze iminsi atunda abasilikari b’Urwanda byitwa ko bagiye mu myitozo ya EAC. Mbese aba bagabo bombi bari mu kuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *