Ingabo za Ukraine ziri mu Mujyi wa Severodonetsk zategetswe kuhava nk’uko byemejwe n’umuyobozi mukuru muri aka karere.
Uyu mujyi niwo wibasiwe n’u Burusiya mu gihe bugerageza kwigarurira uduce twinshi two mu burasirazuba bwa Ukraine.
Umuyobozi w’Akarere ka Luhansk, Serhiy Haidai, yagize ati: “Kuguma mu myanya imaze amezi menshi iraswaho gusa ntabwo byumvikana.”
Ingabo z’u Burusiya zagose Severodonetsk mu minsi yashize, ubu zikaba zibasiye umujyi w’impanga wa Lysychansk nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Haidai yabwiye Televiziyo ya Ukraine ati: “Babonye amabwiriza yo gusubira inyuma bakajya mu myanya mishya … akaba ari ho bakomereza ibikorwa byabo.”
Yongeyeho ko ibikorwa remezo byose by’umujyi byangiritse burundu, amazu arenga 90% yarashwe naho 80% yangiritse cyane.
Ntibiramenyekana niba kuva muri uwo mujyi byatangiye ariko Igisirikare cya Ukraine cyatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ko “imirwano ikomeje kubera mu mujyi wa Severodonetsk”.
Ku wa Kane, Ingabo z’u Burusiya zigaruriye uturere twinshi two mu majyepfo ya Severodonetsk na Lysychansk, bituma hatekerezwa ko Ingabo za Ukraine zishobora kuhagoterwa vuba.


