Arsenal yegukanye rutahizamu ukomeye wa Manchester City

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Arsenal yamaze kumvikana na Manchester City ko igomba kuyigurisha umunya-Brésil Gabriel Jesus.

Sky Sports yatangaje ko Arsenal igomba kugura uyu rutahizamu miliyoni 45 z’ama-Pounds, gusa hakaba hakiri utuntu duke tugomba kunozwa harimo n’ikizamini cy’ubuzima.

Nyuma ya Gabriel Jesus Arsenal bivugwa ko igomba guhita ireba uko yarangizanya na Leeds United kuri deal ya Rafinha.

Gabriel Jesus yegukanwe na Arsenal nyuma y’amezi atandatu iri mu biganiro na Marcello Pettinati usanzwe amuhagarariye.

Jesus kuva mu ntangiriro z’uku kwezi na we yari yagaragaje ko yifuza kujya muri iriya kipe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda, gusa imbogamizi yonyine yariho ikaba yari igiciro amakipe yombi yagombaga kumvikana.

Byitezwe ko uyu munya-Brésil agomba kuyobora ubusatirizi bwa Arsenal nyuma yo kwiyunga n’umutoza Mikel Arteta babanye muri Arsenal.

Ni nyuma y’uko Arsenal itakaje Pierre-Emerick Aubameyang wagiye muri FC Barcelona na Alexandre Lacazette wasubiye muri Lyon nyamara ari bo bari bayoboye ubusatirizi bwayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *