Abarokokeye jenoside yakorewe Abatutsi mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi, bavuga ko bababazwa no kutamenya iherezo ry’uwabahekuye wari umuyobozi w’uru ruganda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, Nsabimana Callixte binavugwa ko yari mubyara w’uwari umukuru w’igihugu Habyarimana Juvénal, bakifuza ko niba yaba acyidegembya iyo mu mahanga, Leta yakora ibishoboka byose agatabwa muri yombi nk’uko babyumva ku bandi bagiye bahekura igihugu bafatwa bihishahishe hirya no hino ku Isi, akazanwa kuri uru ruganda akaryozwa ibyo yabakoreye.
Babisabye ubwo muri uru ruganda bibukaga ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, aho abamaze kumenyekana bishwe icyo gihe, barukoragamo ari 39, bishwe urupfu rubi,ku kagambane k’uriya Nsabimana Callixte wari warahereye mu bihe by’amashyaka menshi atoteza Abatutsi, aho nta mututsi wabonaga umwanya w’ubuyobozi mu ruganda, abenshi ngo bakaba barikoreraga mu mirima y’icyayi gusa, aza no gushinga umutwe w’interahamwe zarimbuye Abatutsi barukoragamo, bakababazwa n’uko bumva abandi bajenosideri batabwa muri yombi, uyu we ntibamenye ibye.
Matabaro Anicet warurokokeyemo, yari amaze imyaka 3 gusa arukoramo,mu buhamya bwe, yagarutse ku bugome bw’uyu mugabo ngo wari warakuye bamwe mu bakozi iwabo mu kazu, akabazana muri uru ruganda,akagira n’indi nterahamwe kabombo yari yarazanye yagiraga akabari hafi y’uruganda ariko bari mu mugambi umwe wo kurimbura Abatutsi,avuga ko yari umugome utagira imbabazi nta mba.
Ati: “Jenoside yatangiye hari ikipe y’abanyagisenyi na Ruhengeri yari yarashyizeho,abakozi yarabaciyemo ibice,hari icy’Abahutu n’icy’Abatutsi, umubare w’Abatutsi awuzi neza,ku buryo nta mututsi wari guhabira mu bahutu, yigisha urwango rurafata,bamwe abangisha abandi bigaragara,akaba ataranatumaga hari Umututsi wahirahira ngo agere mu myanya y’ubuyobozi bw’uruganda,jenoside itangira yaramaze kuyitegura neza.’’
Arakomeza ati: “Jenoside igitangira nari iwanjye mu kagari ka Karusimbi k’ubu,mu murenge wa Bushenge, bamaze kudutwikira no kudusahura ngenda musanga ngo ndebe ko yampa aho nshyira umuryango, ambwira ahubwo ko avuye kuzana abajandarume bo kurinda uruganda ngo inyenzi zitarwangiza, ambaza niba ntari Umututsi, mbona kumukiriraho bidashoboka, ndorongotanira ahandi.’’
Uyu mugabo uvuga ko n’ubundi yaje mugaruka muri uru ruganda ngo arebe ko nibura abo bakoranaga bamuhisha,asanga ahubwo zimwe mu nterahamwe zihigisha imbwa mu mirima yose y’ibyayi ngo zirebe ko hari Umututsi waba wihishemo zimwice, na we ziramutemagura zimuta mu cyobo zatagamo abo zishe n’abagifite akuka, aza kuvamo ku bw’amahirwe,mugenzi we bari bavanye muri urwo rwobo ageze I musozi n’ubundi baza kumwica,we arokoka ku bw’ibitangaza gusa.
Ati: “None duhora twibaza aho ari, niba yidegembya yarahinduye amazina nk’abandi twumva, niba acyihishahishe, ntacyo tuzi ,turasaba Leta kumushakisha agatabwa muri yombi kandi si ubwa mbere tubisabye,byaba ngombwa akazanwa kuburanishirizwa hano, twakumva imitima yacu iruhutse.’’
Uhagarariye Ibuka ku rwego rw’aka karere Ndagijimana Laurent,na we avuga ko icyo cyifuzo bagifite,ko yazananwa n’uwayoboraga CIMERWA n’uruganda rw’imbuto rwitwaga SONAFRUIT, akavuga ko nk’aha mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha, abenshi wasangaga bariganye,cyane cyane nk’abagoronome babaga bariganye mu ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Kabutare,kuko amashuri nk’ayo atari menshi, ukibaza ukuntu umuyobozi nk’uwo agera ubwo acamo ibice abiganye bagahinduka abanzi,agasanga ariko byaratewe n’igihe kirekire urwango rwigishijwe.
Agaruka kuri uyu Nsabimana Callixte,yagize ati: “Nsabimana Callixte rero,na mbere ya jenoside gato,muri cya gihe cy’amashyaka menshi wabonaga ari mu bantu bashyushye cyane,batoza interahamwe,bitabira ibikorwa nk’ibyo byo gutegura jenoside.
Itangira rero yahise afata abakozi batangira kwica bagenzi babo,ni cyo cyamuranze,ariko kugeza ubu ntarafatwa, ntitwamenya niba akiriho n’igihugu aherereyemo,cyangwa niba yarapfuye,gusa amakuru ye arazwi n’inzego zibishinzwe,akaba umwe muri benshi batarafatwa ariko twizeye ko amaherezo na bo bazashykirizwa ubutabera,bakaryozwa ibyo bakoze.’’
Aganira na Bwiza.com,umuyobozi wungirije w’uru ruganda Rugamba Innocent,yavuze ko nubwo nk’uruganda nta bubasha bafite bwo kumushakisha ariko bababajwe n’ibyo yakoze byo kwicisha Abatutsi abarukoragamo no kurwangiza impande zose birimo no kurusahura,ku buryo rwongeye gutangira ari nko guhanga bushya, ariko ko abarokotse barukoragamo cyangwa bafite imiryango yarukoragamo bakomeza kwitabwaho uko rubishobojwe.
Ati: “Nk’uruganda ntibiri mu nshingano zacu kumenya aho aherereye no kumukurikirana, gusa twafashe ingamba zo guhangana n’ingaruka twasigiwe na jenoside yakorewe abatutsi, aho twubatse urukuta ruriho amazina y’abahiciwe nubwo hari andi agenda aboneka nyuma, na yo tuzashyiraho vuba, kuremera no kubakira abatishoboye ngo barusheho kwiyubaka no kugira imibereho myiza,n’ibindi bituma amateka y’ibyabereye muri uru ruganda aiubagirana kandi bizakomeza ibihe byose.’’
Mu kiganiro kuri telefoni n’umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Nkuranga Egide, yabwiye Bwiza.com ko batagomba kugira impungenge kuko jenoside ari icyaha kidasaza,igihe cyose yazaba akiriho agafatwa azabiryozwa , ko nubwo nka Ibuka bagarukira gusa ku makuru bashobora guha parike jenerali baramutse bayamenye.
Ati: “Ntibagire impungenge kuko ayo mazina arazwi kandi byose parike jenerali iba ibikurikirana umunsi ku wundi,twe nka Ibuka icyo dukora nk’iyo hari amakuru mashya twamenye ku bantu nk’abo ashobora gufasha ubutabera tuyatanga,ariko icyo twabizeza ni ugukomeza gukora ubuvugizi,twamenya aho ari tugakorana n’inzego tukamushakisha, ariko niba akiriho ntaho azacikira ubutabera kuko kiriya ni icyaha kidasaza.’’
Kwibukamuri uru ruganda ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, byaranzwe n’urugendo rwo kwibuka rwakozwe n’abakozi barwo,ab’amakoperative y’abahinzi b’icyayi akorana na rwo n’abayobozi batandukanye, rwavuye kuri uru ruganda kugera ku rwibutso rwa jenoside rwa Nyarushishi,aho bunamiye inzirakarengane zirushyinguyemo, banaha icyubahiro amazina ari ku rukuta rw’amateka ya jenoside rwubatse muri uru ruganda, umuyobozi mukuru warwo, Sanjay Sharma Ronald, avuga ko uruganda ruzakomeza kwita ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi, kuko babifata nk’inshigano zabo.
Umuyobozi w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet, yarushimiye uruhare rwarwo mu gutuma imibereho y’abarokotse igenda neza,birimo uku kubaremera,kubakira abadafite aho baba cyangwa ababa mu nzu bidakwiriye, gufasha mu iterambere ry’akarere, n’ibindi, asaba abayobozi barwo gukomeza ibi bikorwa by’ingirakamaro.








