Igikomangoma Charles: Miliyoni yahawe n’uwari Minisitiri w’Intebe wa Qatar akomeje kwibazwaho

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru Sunday Times cyatangaje ko igikomangoma cya Wales cyemeye ivalisi irimo miliyoni y’Ama-Euro cash kiyahawe n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Qatar.

Iki kinyamakuru kivuga ko iyi yari imwe mu mpano eshatu zatanzwe na Sheikh Hamad bin Jassim zingana na miliyoni eshatu z’amayero.

Ibiro by’Igikomangoma Charles byavuze ko impano zatanzwe na sheikh Hamad zahise zishyikirizwa umwe mu miryango ifasha iterwa inkunga n’igikomangoma kandi inzira zose bisaba zarakurikijwe.

Nk’uko ikinyamakuru Sunday Times kibitangaza ngo igikomangoma Charles yakiriye ubwe amafaranga inshuro ayahawe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Qatar hagati ya 2011 na 2015.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko igihe kimwe ayo mafaranga yatangiwe mu cyumba cyaberagamo inama muri Clarence House (Aho Igikomangoma Charles gituye). Bivugwa kandi ko rimwe amafaranga yatagwaga muri emballage bajyana guhaha z’iduka rya Fortnum na Mason.

Mu itangazo ryayo, Clarence House yagize iti: “Impano z’abagiraneza zakiriwe zivuye kuri Sheikh Hamad bin Jassim zahise zishyikirizwa umwe mu miryango y’ubugiraneza y’igikomangoma,… kandi watwijeje ko inzira zose zakurikijwe.”

Amafaranga yakiriwe n’ikigega cy’abagiraneza cya Prince of Wales, gifite intego yo “guhindura ubuzima no kubaka imiryango irambye”, gitanga inkunga ku mpamvu nziza nko kubungabunga ibidukikije, uburezi, ubuzima ndetse n’imibereho myiza.

Ikigega cyatangarije Sunday Times ko abashinzwe umutekano bemeje ko umuterankunga wemewe kandi ko abagenzuzi bacyo basinye ku mpano.

Impano zahawe Igikomangoma Charles zagarutsweho mu mezi ashize nyuma y’uko bivuzwe ko imwe muri zo yahesheje umuterankunga wo muri Arabia Saudite ubwenegihugu n’icyubahiro by’u Bwongereza.

Igipolisi cy’u Bwongereza mu ntangiriro z’uyu mwaka cyavuze ko kiri gukora iperereza ku bivugwa kuri Fondasiyo y’Igikomangoma hashingiwe ku itegeko ribuza gukoresha nabi umwanya w’umuntu mu nyungu ze ryo mu 1925.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *