Sudani irashinja Ethiopia kwica abasirikare bayo barindwi n’umusivili

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Sudani cyashinje icya Ethiopia kwica abasirikare 7 ba Sudani n’umusivili bari bafashwe nk’uko cyabitangaje mu itangazo cyashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki 26 Kamena.

Igisirikare cya Sudani kandi cyashinje icya Ethiopia gushyira ku karubanda imirambo y’abishwe kibereka abaturage, gisezeranya ko kizasubiza mu buryo bukwiye.

” Iki gikorwa cy’ubuhemu ntikizatambuka nta gisubizo,”

Ntacyo abayobozi ba Ethiopia bahise bavuga kuri aya makuru nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Umwuka mubi hagati ya Sudani na Ethiopia ukaba waragiye ufata intera muri iyi myaka kubera intambara yo mu Ntara ya Tigray n’umushinga wa Ethiopia wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi kuri Nil.

Ibihumbi n’ibihumbi by’impunzi z’Abanya-Ethiopia, bahungiye mu burasirazuba bwa Sudani, kandi muri icyo gice hakaba hakunze kuba gukozanyaho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi zipfa ubutaka bwo guhingaho buri ruhande ruvuga ko ari ubwarwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *