Bwa mbere mu myaka isaga 100 ishize u Burusiya bwananiwe kwishyura imyenda yabwo

Sangiza iyi nkuru

Ku nshuro ya mbere kuva mu 1918, u Burusiya bwananiwe kwishyura imyenda burimo hanze y’igihugu nyuma y’aho kuri iki Cyumweru burengeje igihe cyo kwishyura bwa mbere nyuma y’imyaka isaga 100.

U Burusiya bwagombaga kwishyura miliyoni 100 z’Amadolari kandi buremera kwishyura, ariko ibihano bwafatiwe bwatumye butabasha gukusanya ayo mafaranga ngo bwishyure inguzanyo z’amahanga.

Kremlin yari yariyemeje kwirinda kutubahiriza amasezerano, bikaba ari ikintu gikomeye ku cyubahiro cy’igihugu.

Inyungu y’amadorari miliyoni 100 y’amadolari yagombaga gutangwa ku ya 27 Gicurasi. U Burusiya buvuga ko amafaranga yoherejwe muri Euroclear, banki yagombaga guhita iyashyikiriza abashoramari.

Ubwo bwishyu ariko ngo bwaheze muri iyi banki nk’ukobyatangajwe na Bloomberg News kandi abatanze inguzanyo ntibayabonye.

Hagati aho, bamwe mu baturage ba Taiwan bafite impapuro mvunjwafaranga z’u Burusiya zibarwa mu ma euro ntibigeze bishyurwa inyungu nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bibitangaza.

Amafaranga yari atarabageraho mu gihe cy’iminsi 30 uhereye igihe cyagenwe, ni ukuvuga ku mugoroba wo ku cyumweru, kandi rero bifatwa nko kunanirwa kwishyura.

Nubwo kutubahiriza igihe cyo kwishyura ari ikintu cy’ikigereranyo, ngo bizagira ingaruka zifatika ku Burusiya.

Ibihugu bitubahiriza igihe cyo kwishyura ubusanzwe usanga bigorwa no kuguza andi mafranga, ariko u Burusiya busanzwe bukumiriwe kuguza ku masoko y’iburengerazuba kubera ibihano.

Ibyo ari byo byose, bivugwa ko bwinjiza amadorari agera kuri miliyari imwe ku munsi avuye mu bicuruzwa bya peteroli byoherezwa mu mahanga, kandi Minisitiri w’imari w’u Burusiya Anton Siluanov yavuze muri Mata ko iki gihugu kidafite gahunda yo kongera kuguza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *